Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Abangavu babyariye iwabo baracyahutazwa n’ababyeyi

Saturday 19 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi hari abangavu bagize ibyago byo kubyara imburagihe bavuga ko bagihutazwa n’ababyeyi babo ndetse bamwe bakirukanwa mu rugo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho bamwe bavuga ko bakimara gutereranwa n’ababyeyi babo bihebye bakumva ko ikizere cyo kubaho kirangiye.

Nyirangirimana Jacquiline avuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 17 ubuzima bwe bwagiye mu kaga bitewe nuko ababyeyi bamwirukanye mu rugo ajya kubana n’urubinja hanze.

Yagize ati "Namaze iminsi itatu mba hanze n’uruhinja kubera ko nabaye ikibazo mu muryango maze kubyara; ndateragiranwa cyokoze nagiye hirya y’urugo njya kuba mu kiraro mba mu buzima bushariye, mbese naratesetse bikomeye iyo ntaza kubona umushinga urimo kunyigisha imashini witwa Muhisimbi mba narapfuye."

Undi mukobwa, Mukasheka Jacqueline avuga ko akimara kubyarira mu rugo, cyane ko nta babyeyi yari afite yagowe no kwita ku mwana yari ahetse, abamureraga bamwirukanye mu rugo ngo aje gushaka umusore babyaranye.

Yagize ati "Nabayaye mfite imyaka 16, nta babyeyi mfite, byansabye ko ndera umwana mpetse nanjye ubwanjye nkikwiye kurerwa; kubona icyo kurya bigoye, ubungubu urambona maze kugenda ngarura isura. Abakobwa tubyarira mu rugo duhura n’ibibazo bikomeye, nta burenganzira tubona mu muryango ahubwo duhita twitwa ibicibwa mu muryango."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ko iki kibazo gihangayikishije ariko nk’ubuyobozi bw’Akarere bagiye kugira icyo bakora.

Ramuli yagize ati "Icyo kibazo turakizi kandi umushinga witwa Muhisimbi ikomeje gufasha aba bana kwiga imyuga; tugiye kuwuba hafi ukomeze ujye wita kuri abo bana bahuye n’ibyago byo kubyara imburagihe kandi tuzabaha ubufasha bujyanye no kwiteza imbere, bagomba kumva ko nabo bafite icyizere cyo gukomeza kubaho."

Ni iki imiryango itandukanye ireberera ubuzima n’imibereho y’abagore n’abakobwa ivuga kuri iki kibazo?

Kabatesi Olivie ni umuyobozi wa "Empower Rwanda", umuryango ureberera abagore n’abakobwa babyariye iwabo, avuga ko Leta n’abandi bafatanyabikorwa bagakwiye guhaguruka bakita kuri iki kibazo kuko gihangayikishije umuryango nyarwanda muri rusange kandi hagakorwa ubuvugizi.

Yagize ati "Nibyo abangavu babyariye iwabo bakomeje gutereranwa n’ababyeyi babo aho kubaba hafi, ubu rero igikwiye gukorwa ni uko buri mubyeyi wese yagira uruhari mu gusigasira imibereho n’ubuzima bw’umwana w’umukobwa wabyariye iwabo aho kuba igicibwa mu muryango "

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Emma Claudine, avuga ko aho kugira ngo ababyeyi bakomeze bajujubye abana babigisha ubuzima bujyanye n’imyororokere bataragera mu kibazo.

Yagize ati "Birakwiye ko ababyeyi batagakwiye gutoteza abo bana n’abakobwa kubera ko bamaze kubyara ahubwo icyo bagomba gukora ni ukubaha inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bataragera muri icyo kibazo. Kuko hari aho usanga umwana amaze kubyara aho kugira ngo umuryango we umube hafi ahubwo ukamwirukana mu rugo bigatuma noneho wa mwana yiheba bikomeye."

Iyi mpuguke ikomeza igira inama ababyeyi bagifite imyumvire nkiyo ko bakwiye kwakira neza abao bana aho kubirukana kuko nubundi ntacyo baba bakemuye.

Kugeza ubu mu Rwanda uturere mu turere tuza ku isonga mu kugira abangavu benshi bagiye basambanwa bagaterwa inda bigatuma babyarira iwabo imburagihe harimo Gatsibo, Nyagatare, Rwamagana na Huye.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 abangavu ibihumbi 15 batewe inda zimburagihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru