Yanditswe na Ndayambaje Jean Clause
Mu nama nyungurana bitekerezo yari igamije kureba aho imyiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igeze, yahuje abanyamahoteli n’abandi bakora ibikorwa by’ubukerugedo bo mu karere ka Musanze, basabwe kuzakira neza abaabagana kugira ngo bazajyane isura nziza y’u Rwanda mu gihugu hose.
Ni inama biteganijwe ko izakira abazaba barenga ibihumbi bitandatu, ikaba ibura iminsi iri munsi y’ukwezi kumwe, kuri ubu urugamba rwo gukora ubukangurambaga burakomeje mu mitangire ya serivisi nziza.
Umuyobozi wa Beyond the Gorillas Experience, Nzabonimpa Theodore, kompanyi ikora ibijyanye no gutembereza ba mukerarugendo no gusura ibice nyaburanga bitandukanye bishingiye ku muco, yavuze ko imyiteguro irimbanije kandi biteguye kuzakira neza abazaza mu Rwanda.
Nzabonimpa yagize ati, "Mu by’ukuri uwavuga ko twiteguye ntabwo yaba abeshye; ndatanga urugero, iwanjye twiteguye neza, twahuguye abakozi ku mitangire ya serivisi inoze ndetse turakomeje kandi kuba tugiye kwakira CHOGM ni amahirwe akomeye ku gihugu. Niyo mpamvu njye na bagenzi banjye dufite inshingano yo kuzakira neza abazaza batugana."
Munyana Ange, uhagarariye New St Anne hotel yavuze ko inama bagiriwe ahanini zo kuzatanga serivisi nziza bagiye kuzubahiriza kandi akaba asaba bagenzi be kuzaba indorerwamo nziza ku gihugu.
Yagize ati, "Inama tugiriwe tugiye kuzubahiriza, aho mu mahoteli iwacu bitaranozwa neza tubikore kugira ngo abashyitsi tuzabakirane ubwuzu, bazajyane ishusho Nziza y’u Rwanda ndetse ku buryo bazagaruka."
Twagirimana Eric uhagarariye ihuriro(Association) ry’Amahoteli mu karere ka Musanze na Burera yavuze ko kwakira neza abashyitsi babyiteguye neza kandi ko kwakira neza abashyitsi ari ibisanzwe kuri bo gusa bagiye kurenzaho.
Yagize ati, "Ubusanzwe iwacu dusanzwe twakira neza abakiriye by’umwihariko turongera gusaba abanyamahoteli gushyiramo ingufu zidasanzwe kugira ngo bazaheshe agaciro igihugu cyacu batanga serivisi nziza, kandi burya umukiriya uhawe serivisi nziza aragaruka.
Tumaze kwemeranya rero ko bagiye gukora iyo bwabaga bagakosora ibitarakosorwa kugira ngo serivisi izagende neza ku rwego rwo hejuru."
SAFARIS Alphonse umukozi wari waje aturutse mu kigo Cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), akaba ashinzwe ubuziranenge muri iki kigo yagaraje ko gutanga serivisi nziza bireba abantu bose kandi ko Musanze ari hamwe abashyitsi benshi bazaba baje muri CHOGM bazarara nyuma ya Kigali.
Safaris yagize ati, "Murasabwa Gutunganya ibitaratungana, mukabikosora kugira ngo abashyitsi bacu bazabone ibyiza gusa. Burya muri serivisi iyo habuzemo ikintu kimwe iba yapfuye, turabasaba rero gukomeza gushyiramo ingufu ku buryo serivisi izaba inoze."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yasabye abitabiriye iyi nama kuzahanga udushya ku buryo buri wese azabona ko biteguye neza kuzakira abazaza bagana aka karere.
Yagize ati, "Duhange udushya mu mahoteli yacu, tunoze isuku ku bizatuma abazaza batugana bishima; ikindi ubu tuzatangira gukora ubugenzuzi mu cy’umweru gitaha, twizere ko ibinozwa muzaba mwabishyize ku murongo kandi ndabasaba kuzatanga serivisi nziza."
Kugeza ubu mu karere ka Musanze amahoteli yose muri rusange ni 68, amaroji (Lodges) ni 132 (Guests house) ni 72, Coffee shop ni 14 , utubari(Bars) ni 74.
















