Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi na RAB baremeye abaturage

Saturday 7 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Kinigi, mu kagari ka Nyonirima ku bufatanye na RAB baremeye abaturage mu rwego rwo gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze uvutse.

Bamwe mu baremewe bavuze ko iki gikorwa cyabashimishije ndetse bemeza ko ibyo bahawe bigiye kubafasha guhangana n’imirire mibi mu bana.

Ibyo bahawe birimo imbuto y’ibirayi ndetse n’inkoko zo korora.

Umwe muri aba baturage witwa Ahobantegeye Godance wahawe inkoko yagize ati: "Ndanezerewe cyane kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi badutekerejeho bakaza kuturemera, bigaragaza ko nta munyarwanda ugomba gusigara inyuma mu iterambere; ubu abana banjye bagiye kujya barya amagi , hehe na bwaki."

Undi muturage witwa Hakizimana Jean Bosco wo mu mudugudu wa Gahizi yagize ati: "Hari byinshi Umuryango wa RPF Inkotanyi wagiye udukorera; bamwe ntitwagiraga aho kuba ariko ubu turatekanye, dore baturemeye n’imbuto y’ibirayi kandi natwe nitweza tuzaremera abandi, ibi byose tubikesha umutekano usesuyu dufite hano mu Kinigi."

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nyonirima, Mwambutsa Jean Damascene yagize ati: "Mu byukuri kuba mu muryango turikwishima gutya biterwa n’imiyoborere myiza dufite; kera hano twari dufite abaturage bajyaga guhiga inyamaswa muri pariki kuko duhanye imbibi, ariko uyu munsi ntibakijyayo ahubwo bari mu makoperative abateza imbere, kandi kuba twishimira isabukuru y’imyaka 35 bidutera ishema rikomeye."

Chairman akomeza ashimira RAB yabafashije muri iki gikorwa cyiza cyo kuremera aba baturage imbuto y’ibirayi ndetse n’inkoko aho yemeza ibi bigaragaza ubudasa n’ubufatanye mu kubakaba igihugu.

Imiryango yaremewe ni 25, buri muntu yahawe ibiro 50kg by’ibirayi ,mu gihe abaremewe inkoko ari 24 aho buri muryango wahawe inkoko 2 zizafasha kurwanya imirire mibi mu bana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru