Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze : Abanyeshuri 61 b’incuke ba Wisdom Schools barimo n’abanyamahanga bemerewe kujya mu mashuri abanza

Monday 10 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abanyeshuri 61 b’incuke biga mu ishuri rya Wisdom Schools barimo n’abanyamahanga basoje icyiciro cy’incuke (Nursery top class) bahabwa n’impamyabumenyi zibemerera kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (Primary).

Ni ibirori byabereye ku cyicaro gikuru cy’ishuri rya Wisdom Schools riherereye mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze aho ababyeyi n’abana babo bari bitabiriye uyu munsi mukuru ukunze kuba buri mwaka.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ngo basanga gutangiza umwana hakiri kare mu ishuri ryiza bituma yiga neza ndetse bikamubera umusingi azamukiraho mu bindi byiciro.

Ndayizeye Jean Paul ahagarariye ababyeyi bafite abana muri iri shuri yagize ati: "Wisdom Schools ni ikigo kiduhera abana uburere bwiza, batozwa indangagaciro na kirazira bakiri bato, burya umwana iyo yigishijwe neza bimubera umusingi ukomeye ubafasha kuzamuka neza, mwabonye uburyo barimo bavuga neza icyongereza, bagenda barushaho kuzamuka; mu gihe cyashize umwana wanjye yarantunguye kubona umwana wo muri baby class usanga azi kwandika neza interuro!"

Undi mubyeyi witwa Christine wo mu gihugu cya Sudan nawe ashimangira ko yazanye umwana we muri Wisdom Schools atizeye ko umwana azavuga icyongereza ariko ngo asigaye amurusha icyongereza.

Aragira ati: "Iwacu muri Sudan dufite ishuri ryitwa Wisdom, ngeze mu Rwanda rero nabonye iri shuri rifite izina nk’iryishuri ry’iwacu, nahise ndikunda, mbajije amakuru bambwira ko hari abarimu beza bigisha umwana akaba umuhanga, njye natunguwe n’uburyo umwana wanjye asigaye avuga icyongereza neza, ibaze uburyo azamara gukura aza ari hejuru cyane, ndishimye kuri uyu munsi wa Graduation."

Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Wisdom Schools Bwana Nduwayesu Elie avuga ko icyo uhaye umwana aricyo akurana. Asaba ababyeyi kuba hafi y’abana bakabarinda ibyo ari byo byose bishobora kubarangaza.

Aragira ati: " Uyu munsi w’umwana muri Wisdom Schools, ni ngarukamwaka, twahuje abana ba Musanze, Ngororero na Rubengera, reka nsabe ababyeyi kugira ingamba bafata, babe abana hafi kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro kandi burya icyo duha abana bacu uyu munsi nibyo bazagarurira igihugu, kubaka iki gihugu cyacu ni uguha imbaraga uru rubyiruko twigisha uyu munsi, icyo ubashyize mu mutwe nicyo bakurana, umwana uragije amashuri y’incuke hano avuga neza icyongereza."

Nduwayesu Elie yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uburyo yatumye Igihugu cy’u Rwanda cyinjira mu bihugu bya East Africa, ndetse ngo byatumye abanyamahanga batandukanye barimo abo muri Sudan y’Epfo babona ko mu Rwanda ari amahoro bakaba barahisemo kuza kurera mu ishuri rya Wisdom Schools.

Ishuri rya Wisdom Schools ryabonye izuba mu mwaka wa 2008, kuri ubu iri shuri rifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu agera kuri 18, aya mashuri yose afite abanyeshuri barenga ibihumbi 4,000. Icyicaro gikuru kiri mu karere ka Musanze ndetse bafite n’amashuri yisumbuye kuva S1-S6 aho bafite amashami ya siyansi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru