Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze baratabaza kubera kunyagirirwa mu nzu batujwemo kandi nta bushobozi bwo kuzisanira bafite.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho batujwe mu kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, bavuga ko inzu zabasaziyeho ubuyobozi nabwo bugaterera agati mu ryinyo ntibubiteho.
Umwe muri aba baturage witwa Uwimana Furaha yagize ati: "Bantu b’Imana turababaye, imvura iragwa n’uru ruhinja mfite ikatunyagira, hano hose usanga huzuye. Abayobozi ndabatakambiye rwose niyo bansakarira agahande kamwe tukabona aho gukinga umusaya n’aba bana, barayatwubakiye kera urabona ko yadusaziziyeho."
Undi muturage yagize ati: "Kagame wacu muze kumutugerezaho ubu butumwa muti abanyarwanda babayeho nabi, abayobozi bandi ntacyo batumarira, turababwira bakaza bagafotora tukagira ngo baragira icyo batumarira ariko bigahera iyo, abana bacu barenda kwicwa n’umusonga, iyo imvura iguye turara duhagaze, ibyo turyamaho biba byabaye icyondo gusa; turabatakambiye mutuvugire rwose n’inzara irenda kutwica."
Ibi byiciro by’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma iyo ugeze muri uyu murenge wanMusanze usanga bakomeje guhangayika ndetse bamwe bashobora no kuzakomeza kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bukora kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Bwana Edouard Twagirimana avuga ko ntabushobozi bwo kubabakemura iki kibazo cy’inzu zishaje zose muri uyu murenge.
Yagize ati: "Sinabeshya ko dufite ubushobozi bwo gukora inzu zose, kuko zirahari nyinshi zikeneye kugira icyo zikorwaho, ariko turashima rwose akarere n’abafatanyabikorwa barimo MINEMA, Police, abo bose baraje baradufasha tuzagenda tubikemura buhorobuhoro ariko ntituragera ku rwego rwo kuba twabirangiza, ntiturabigeraho."
Abajijwe ku kuba uyu mubyeyi ufite uruhinja ashobora guhura n’ingorane bitewe n’iyi mvura yavuze ko hari ubundi buryo baba bamufashijemo aho kugira ngo agire ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima, asezeranya ko baza kureba uburyo bamushakira aho yaba agiye.
Abasigajwe inyuma n’amateka kera bahoze batunzwe no guhiga inyamaswa mu ishyamba gusa kuri ubu ntibakijya muri pariki mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije aho bafashe iyambere mu kubirinda.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje