Umugiraneza Alice
Ubwo hakorwaga amatora y’abagize inama njyanama z’uturere mu karere ka Musanze ho mu Ntara y’amajyaruguru, abaturage basabye komite nyobozi izatorwa kuzita cyane ku bikorwa remezo cyane imihanda n’amaziq.
Kimwe nahandi hose mu gihugu, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 16 Ugushyingo 2021, abagize njyanama z’imirenge bazindukiye mu gikorwa cy’amatora hatorwa abajyanama rusange 8 muri buri karere bazishakamo Komite nyobozi zizava muri aba batowe ndetse na 30% by’abagore batowe mu cy’umweru gishyize, hakaziyongeraho abatorewe guhagararira abafite ubumuga muri buri Karere.
Uwingabire Gisele Jacqueline ni umwe bagize inteko yatoye, avuga ko bagombaga gutora inyangamugayo zizabageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati "Turasaba abayobozi bazatorwa kuzadukorera ubuvugizi bujyanye n’ibikorwa remezo birimo, imihanda isobanutse no kugeza amazi meza ku baturage ."
Nzabamwita Elie utuye mu karere ka Musanze yasabye komite nyobozi izatorwa kuzashyira mu ngiro ibyo bahigiye imbere y’inteko itora Kugira ngo uterambere rikomeze ryihute.
Aragira ati" Turabasaba ko ibikorwa remezo babishyira imbere kugira ngo umuturage ahore ku isonga , amahitamo yacu nk’abatora hagomba kuvamo kurambagiza tukareba abayobozi bazatugirira akamaro."
Abandi baturage bavuga ko abayobozi bazajyaho bagomba kuzita cyane no ku bitaro bya Ruhengeri bimaze igihe bitakijyanye n’igihe.
Nshimiyimana Saleh ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Musanze na Nyabihu avuga ko hagombaga gutorwa abajyanama 8 , bakaza biyongera Ku bajyanama 5 batowe kuri 30% by’abagore , nanone kandi mu bindi byiciro byihariye , n’abahagarariye urubyiruko hatorwa umwe, abafite ubumuga umwe, abahagarariye abikorera nawe umwe.
Uyu muyobozi akomeza ashimira ubwitabire bushimishije bwagaragaye muri aka karere ndetse akomeza asaba aba bajyana kuzubahiriza inshingano nanone Kandi ntibatubahiriza ibyo biyemeje gukora abaturage bazabatakariza icyize.
Abatora bose bari abajyanama 332 ariko hatoye 305 baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, mu gihe abakandida biyamamaje bose ari 42.
Dore abatorewe kujya mu nama njyanama y’Akarere ka Musanze banyuze mu bajyanama Rusange
Mpuhwe Rucyahana Andrew 179
Abayisenga Emile 169
Ramuli Janvier 150
Gasirabo Athanase 141
Kamanzi Axelle 140
Gasana Vedaste 129
Safari Djumapili 127
Ndayambaje Michel 119
Commission y’igihugu ya matora ivugako amatora yagenze neza muri rusange cyane ko amatora yaranzwe ni piganwa riri kurwego rwo hejuru.
Charle Munyaneza ni umunyamabanga muri commission y’igihugu ya matora avuga ko iki ari icyiciro cya kabiri ubwo hatorwaga abagize njyanama z’uturere mu turere 27 twabashije gutora, abatowe ku bajyanama rusange b’uturere ni 216 basangaga abandi batowe 135 cyane nku mwihariko w’abagore Kandi ko ubwitabire buri kukigereranyo 92% muri rusange amatora ya bajyanama b’uturere mugihugu hose yasojwe.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 19 Ugushyingo 2021, nibwo hazatorwa abagize biro zinama njyanama z’uturere ,perezida,vis perezida ndetse n’umujyanama nyuma hatorwe comite nyobozi igizwe na Meya na ba visi Meya babiri.Hazarara hamenyekanye abagize komite nyobozi z’uturere twose muri rusange.















