Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange mu kagali ka Ninda abaturage baratabariza abana bo mu miryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka aho bavuga ko kubera ikibazo cy’umwanda amavunja agiye kubica, usanga aya mavunja yiganje ku bana bari munsi y’imyaka 10 bityo bakabona Leta idahagurukiye iki kibazo, cyane inzego z’ibanze aba bana bamwe bahitanwa n’amavunja.
Bamwe mu babyeyi bo muri iyi miryango bavuga ko impamvu aya mavunja adacika ari uko bayahandura ariko ntibabone imiti yo gusigamo nyuma y’igihe gito akaba yagarutse ngo ariko babonye ubufasha bw’iyo miti ndetse n’inkweto za Bote ngo hari icyo byatanga.
Tariki Berancilla ni umubyeyi w’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ufite abana barwaye amavunja we yagize ati: "Njyewe igitera amavunja ab’iwanjye ni umwanda uterwa n’ubukene, nk’ubu ndi umukecuru ntambaraga mfite, mbyuka njya gushakisha ibyo kurya nkabura umwanya."
Nyirambereyaho Penina nawe ni umubyeyi wasigajwe inyuma n’amateka yagize ati: "Njyewe abana ndabakarabya ariko nagiye kubona mbona barwaye ariko babanza kuyahisha ngiye kubona mbona n’ukurikiyeho yafashwe biranyobera."
Aba bose icyo bahurizaho ni uko bakorerwa ubuvugizi Leta ikagira icyo ibagenera harimo nk’imiti bakwifashosha nyuma yo kurangiza kubahandura, bakabaha ubufasha bw’inkweto ndetse n’ibyo kurya kugira ngo bafate igihe cyo gukurikirana abo bana barwaye amavunja.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange butangaza ko ikibazo cy’aba baturage kizwi, hakomeje gukora ubukangura mbaga bwo kugira isuku.
Ndayambaje Karima ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yagize ati: "Ikibazo kiraterwa naho baba n’umwanda uri ku mubiri wabo, turi mu nzira zo kuba twashaka uko dukurungira inzu zabo no kubafasha abafite ibikoni bagiye babituzamo abandi bantu bagacana muri za nzu babamo ugasanga iryo vumbi bahura naryo rigira ingaruka yo kuba bahora barwaye amavunja.
Turacyari gushakisha uburyo twongera kubakangurira ko bakomeza gucana mu bikoni aho kubituzamo abandi bantu kugira ngo turebeko inzu zabo zavamo ivumbi."
Aya mavunja yiganje mu midugudu ya Kansoro na Nyirabutaka yo mu kagali ka Ninda, muri uyu murenge aho usanga abafite ikibazo cy’amavunja ari abana bari munsi y’imyaka icumi.















