Alice Umugiraneza
Hashize imyaka irenga ibiri mu Kagari ka Rwebeye mu Murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze hari ikizenga cy’amazi cyarafunze umuhanda ku buryo kuhanyura bitoroshye aho kugeza ubu n’ibinyabiziga bitakibasha kuhanyura bitewe niyangirika ry’umuhanda.
Abaturage, abagenzi ndetse na bakoresha ibinyabiziga banyura muri uwo muhanda babwiye mamaurwagasabo.rw ko ikibazo cy’aya mazi cyabaye agatereranzamba kuko ngo ukurikije igihe aya mazi amaze kuyashakira igisubizo Atari uko bidashoboka ahubwo bidahabwa agaciro n’ubuyobozi.
Gatete Wilson ni umumotari, yagize ati "Mu by’ukuri aya mazi ibyayo byaratuyobeye, kuko ukurikije igihe amaze kirenga imyaka 2 ntabwo ari uko bananiwe kuyakora ahubwo ni uko ari ba ntibindeba. Turabangamiwe cyane kuko nk’ubu urabona ko nta moto, nta modoka yacamo, niyo uzanye umugenzi biba ngombwa ko agukata amafaranga kuko iyo tugeze hano kuri iki kiyaga nukuvaho akagenda n’amaguru."
Ndererimana Jean Paul ni umunyonzi ukoresha uyu muhanda nawe yagize ati "Nkamwe banyamakuru muvugira rubanda mwatuvugira kuko aya mazi uratubangamiye cyane, kuko iyo nzanye umugenzi nkamugeza hano arankata keretse iyo ari umuntu mwiza akayandekera, ati nawe ntaruhare wabigizemo iby’aya mazi."
Nafutari Sammy ni umugenzi ukoresha uyu muhanda, yagize ati "Njyewe icyo mbona gifatika ubuyobozi bwakagombye gushyiraho imbaraga kuko ikibazo cy’amazi ni kirekire cyane iyo utambutse wumva ikinuko gikabije ukibaza abahaturiye bo bimeze bite."
Uwitonze Josiane na Muhawenimana Elena, ni abanyeshuri biga muri amwe mu mashuri ari hafi y’iki kibazo cy’aya mazi, bavuga ko iyo imvura yaguye iyo bageze kuri iki kizenga bakuramo inkweto bakagendesha ibirenge.
Bagize bati "Aya mazi ni ikibazo gikomeye iyo turimo gutaha cyangwa tujya ku ishuri kuko tuba tubyigana, hari n’abagwamo; mudufashije aya mazi akavanwaho byaba ari byiza, byadufasha kugenda nta kibazo."
Kawera Ritha, ni izina twahaye umubyeyi utuye hafi y’iki kizenga ku bw’umutekano we, yatubwiye ko amazi y’icyo kizenga atuma bahora kwa muganga bivuza Malaria.
Yagize ati "Njyewe ikibazo cy’aya mazi cyarandenze, iyo bigeze mu ma saha y’umugoroba imibu y’isi yose ugira ngo niho iteranira, nkanjye mfite abana bato mpora kwa muganga ndi kuvuza malariya cyangwa inzoka. Mudufashije mukadukorera ubuvugizi aya mazi bakayadukiza byaba byiza kurushaho."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko ikibazo cy’amazi yafuze umuhanda bukizi kandi ko burimo kugishakira igisubizo.
Bagirishya Claver, ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa karere ka Musanze, ari nawe uri mu nshingano z’Umuyobozi w’akarere, yagize ati "Ikibazo cy’ayo mazi yabaye nk’ikiyaga kirazwi turimo turategura, kuko hari isoko twatanze ryo gukora imihanda. Kuko ni isoko rinini ryatsndiwe na NPD ubwo rero twabanje kubyoherereza MINIJUST ntibaradusubiza ngo dutangire gukora nibo dutegereje."
Uyu muhanda wangiritse ukoreshwa n’imidugudu ihanye imbibi, uwa Kungo iki kiyaga giherereyemo, Nganzo, Nyarubande na Marantoma. Hari n’ibigo by’amashuri abanza ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Inshuke nka GSK, G.S del’amitie, Winners mount Academy.
Imodoka nazo zigeramo kuhava bikaba irindi hurizo


















