Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze n’abahagenda barasaba kurenganurwa kuko iyo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bishyuzwa amafaranga ariko bagahabwa inyemezabwishyu iriho ari munsi y’ayo bishyuye, bagatangira gukeka ruswa, uburiganya, kunyereza umutungo n’ibindi.
Aba baturage babihamirije ikinyamakuru mamaurwagasabo ubwo bari basohotse muri sitade Ubworoherane bafite inyemezabwishyu zanditseho umubare w’amafaranga udahuye nayo bavuga ko bishyuye mu ntoki, bakibaza andi y’umugereka aho ajya.
Munezero Kalisa ni amazina twamuhaye ku bw’umutekano we, avuga ko yatanze ibihumbi bitatu (3000) kubera ko yari yambaye agapfukamunwa nabi ariko atungurwa no kubona kunyemezabwishyu(receipt) handitseho ibihumbi bibiri (2000rwf) .
Yagize ati "Njyewe bamfashe agapfukamunwa katageze ku zuru neza, ubwo rero nishyuye amande y’ibihumbi bitatu, ariko mbonye bampaye inyemezabwishyu iriho ibihumbi bibiri."
Uyu muturage kimwe n’abagenzi be bakomeza bavuga iyo bashatse gusobanuza aya mafaranga aho agiye baterwa utwatsi bakabasubiza kwicara muri sitade ndetse bakongera kwirirwamo.
Agira ati "Iyo tubajije igihumbi aho bagishyize badusubiza kwicara muri sitade bityo rero tugahitamo kwicecekera kugira ngo baturekure tujye gushakira imiryango yacu ubuzima bityo tukishyura nta kundi nyine."
Ni iki ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo?
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ku murongo wa telefone ngendanwa yatubwiye ko iki kibazo batari bityo bakizi bagiye kugikurikirana .
Yagize ati "Mu byukuri iki kibazo nibwo bwa mbere ncyumvise; byaba ari akarengane kuba umuturage yakwishyura amafaranga ntabe ariyo agaragara ku nyemezabwishyu (receipt), ariko bibaye bikorwa gutyo byaba ari uburiganya."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya ndetse ashimira abaturage ku makuru baba batanze.
Agira ati "Tugiye gushyiraho gahunda yo gukurikirana iki kibazo ndetse abakora ibyo baba bafitemo aya manyanga nabo tugomba kubamenya kandi ntabwo twashyigikira ubu buriganya."
Mu buhamya mamaurwagasabo ifitiye ibimenyetso (Copy) ni uko hari abishyura ibihumbi 3000rwf, kubwo kwambara nabi agapfukamunwa ariko hagasohoka inyemezabwishyu yanditseho ibihumbi 2000rwf .
Abandi bishyura ibihumbi 11000rwf kubwo kurenza amasaha yo gutaha ariko hagasoka inyemezabwishyu yanditseho 10.000rwf.

















