Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Abaturage batewe ubwoba n’umusozi wa Bisate ugiye kubaridukiraho

Thursday 28 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Ubwo hakorwaga umuganda mu murenge wa kinigi ku musozi wa Bisate, kuri uyu wa gatatu, abaturage bavuga ko batewe impungenge n’iriduka ry’umusozi wa Bisate, bagasaba ubuyobozi gukomeza kubafasha kurwanya isuri kuri uwo musozi cyane ko abahafite imirima ari abakecuru badafite imbaraga zo guca imirwanyasuri.

Bamwe mu baturiye umusozi wa Bisate babwiye Mamaurwagasabo ko uyu muganda wakozwe hari byinshi ugiye guhindura kuri uwo musozi ariko banagaragaza zimwe mu mbogamizi bafite iyo imvura ibaye nyinshi, ko isuri yiroha mu myaka yabo bikaba byaba intandaro yo gusenyuka kw’inzu yabo.

Uwizeyinana Annonciatha ni umuturage utuye hafi y’umusozi wa Bisate yagize ati, "Iyo imvura yaguye harariduka kuko niyo irimo kugwa tugira ubwoba kuko tuba twiteguye ko inzu zishobora guhirima."

Bizimana Jean de la Paix nawe yagize ati, "Uyu musozi iyo imvura ibaye nyinshi ugira amasuri, wajya kubona ukabona uraridutse."

Icyo abaturage bose bahurizaho ni uko ubuyobozi bwakora uko bushoboye hagashyirwaho umuganda uhoraho.

Ubuyobozi bwo bumara abaturage impungenge ko gahunda y’umuganda izakomeza mu kurwanya isuri.

Rucyahana Mpuhwe Andrew, ni umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, yifatanije n’abaturage mu muganda.

Yagize ati, "Turimo turakurikirana, kuko no mu kwezi gushize twateye ibindi biti nubwo tutabiteye hano muri Bisate; kandi dufite ubukangurambaga b’abafatanyabikorwa batandukanye, dufite n’ibiti tuzahabwa n’umufatanyabikorwa witwa Sakora."

Akomeza asaba abaturage ko bakwiye kubungabunga ibiti n’ubwatsi byatewe kuri uwo musozi.

Yagize ati, "Hari abagira ubwira ntibategereze ko bikura ugasanga hari ababiranduye cyangwa bakabyonesha."

Kuri uyu musozi wa Bisate hatewe ibiti bigera ku 6100 kuri hehitari 5. Muri uyu mwaka hateganywa guterwa ibiti bigera ku bihumbi 40,000 ahantu hatandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru