Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Abaturage bifatiye mugenzi wabo bakekaho gutorokana asaga Miliyoni 4 Rwf z’ikimina

Sunday 7 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Nyuma y’igihe abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barira ayo kwarika kubwo kubura irengero ry’umugore wababikiraga mu kibina, kuri ubu bamaze kumwifatira yarashinze akabari mu karere na Rubavu.

Uyu mugore wari utuye karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve mu kagari ka Kabeza yari yaraburiwe irengero maze abanyamuryango baramushaka, ku munsi wo kugabana amafaranga baramubura ariko akaba yari yataye umugabo we mu nzu atorokana amafaranga y’abaturage.

Abaturage bari buzuye ku rugo rw’uwo mugore bashinja kubatorokanira amafaranga y’ikimina

Bamwe mu baturage bavuga ko yabatorokaniye amafaranga bavuga ko ari bo bamwifatiye nyuma yo guhabwa amakuru ko yagiye gushinga akabari mu karere ka Rubavu, yafatiwe ahitwa mu murenge wa Nyundo, akagali ka Kiziguro.

Inkuru y’uyu mugore yavuzwe cyane ku itariki ya 15 Nyakanga 2021, ari nawo wari umunsi wo kugabana amafaranga, nibwo aba baturage bamenye amakuru y’uko uwo mugenzi wabo yatorokanye amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4,800,000frw), ayahawe n’umukozi w’Umurenge SACCO-Cyuve-Kabeza wababwiye ko uyu mugore yamaze kubikuza ndetse anababwira uriya mubare w’amafaranga.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bari bamaranye nawe imyaka igera ku munane ntakibazo bafitanye.

Baragira bati "Mu myaka 8 nta kibazo twari twarigeze tugirana, wagiraga ikibazo ukamubwira akaguha ayo ugejejemo, buri tariki ya 15 mu gitondo kare yazindukiraga kuri SACCO kubera ko ari bwo twafataga amafaranga. Kuri iyi tariki rero, nabajije abana be bambwira ko yagiye muri SACCO. Twakomeje kumutegereza tumubuze twoherezayo abantu, bababwira ko yavuyemo saa mbiri za mugitondo, kandi yamaze kubikuza."

Ubwo twakoraga iyi nkuru ushyirwa mu majwi yari yamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Sitation ya Kanama. Amakuru dukesha aba baturage bamufashe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru