Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashyirwa mu majwi n’abaturage kwihisha inyuma yikorwa ry’inzoga z’inkorano zidacika

Thursday 13 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu karere ka Musanze umurenge wa Nkotsi abaturage bavuga ko barembejwe n’izoga z’inkorano zikorerwa mu duce tumwe na tumwe tugize uyu murenge, abaturage bagasanga kubera andi maboko y’abayobozi babyihishe inyuma ku bw’inyungu n’indonke bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo zicike kuko izi nzoga zibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu kagali Bikara babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko izi nzoga z’inkorano zigira ingaruka ku buzima bwabo kubera uburyo zikorwamo butujuje ubuziranenge bityo uzinyoyeho harimo n’ababa nk’abasazi.

Kayibanda Jerome ni izina twahaye uyu muturage yagize ati "Izi nzoga z’inkorano hano zirahari ndetse zirakorwa nta banga ririmo, kuko umuntu yifashisha inzoga z’ugwagwa bityo bikamutiza umurindi wo gukora inkorano cyane ko hari n’abayobozi b’imidugudu na ba gitifu b’utugari baba babiziranyeho nabo bazikora kubera amafaranga bahawe bakabakingira ikibaba."

Umwe mu bayobozi b’imidugudu yabwiye mamaurwagasabo ko ikibazo cyo gukingira ikibaba abakora inzoga zinkorano ku bayobozi b’inzego zibanze kubera bamwe mu bayobozi b’akaryo kanjye baba bashaka indamu nyinshi.

Gahima Theogene umuyobozi w’umudugudu ni izina twifashishije ku bw’umutekano we yagize ati" inzoga z’inkorano ziraturembeje kuko buri wese arimo kuzikora uko yishakiye, rero nk’abaturage bibagiraho ingaruka, nk’umuturage ubinyweye agasara ntabura ibyo yangiriza."

Akomeza avugako uretsebo nka ba mudugudu na bagitifu b’utugari niho iyo ruswa ishingiye kuko nta muyobozi w’umurenge wabijyamo kuko nawe baba arimo guhigwa, ati kanaka niwe uri kudutangira amakuru."

Akomeza avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ni uko ubuyobozi bwo hejuru bwashyiramo imbaraga.

Ati"Namwe abanyamakuru tuzi ko muvugira rubanda rugufi, mufatanije n’inzego z’umutekano hari icyo byatanga kuko nka ba midugudu tuba twatanze amakuru hejuru."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi buvugwamo gukingira ikibaba inzoga zinkorano zitemewe bwo butangaza ko budahamya ko hari abayobozi babyihishe inyuma.

Hanyurwabake Theoneste, umunyamabanganshingwa w’umurenge wa Nkotsi yagize ati "Inzoga z’inkorano zishobora kuba zihari mu murenge wa nkotsi ariko biragoye kuzitandukanya n’urwagwa kuko kujya kumena inzoga y’umuturage kandi afite urutoki akwereka n’ibindi bitaze urumva ko bigoye, niyo mpamvu turimo gusaba akarere kugira ngo badufashe gukorana n’ikigo gishinzwe kubikurikirana kugira ngo tumenye neza izo nzoga niba ari inkorano cyangwa urwagwa bagatanga n’uburenganzira bwo kuyimena."

Akomeza avugako nk’umurenge wa Nkotsi umwaka ushize hakozwe operasiyo yo kumena inzoga z’inkorano.

Ati"Byatanze umusaruro,ariko mu kugenda tugisha inama, twagiriwe inama ko habaho kwitonda tukabanza tugashishoza kuko abaturage ba Nkotsi wenda uretse gukeka ko hakorwa inzoga z’inkorano bafite urutoki. Ubwo rero ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’icyo kigo bashobora gutanga umuntu ushobora kudufasha gupima izo nzoga ariko kandi tugakorana na police kugira ngo tugenzure abakekwaho gukora izo nzoga z’inkorano."

Umurenge wa Nkotsi umwaka ushize wa 2021 muri operasiyo yakozwe hamenwe litiro zirenga ibihumbi 10,000 ahantu hatandukanye hakekwaga izo nzoga, umurenge wa Nkotsi ikaba uhanye imbibi n’imirenge ya Rugera, Mugunga, Rusasa ndetse na Shyira yose ivugwamo gukora inzoga z’inkorano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru