Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Abayobozi basobanuriwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurirandura

Tuesday 26 October 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Abayobozi mu nzego zitadukanye, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera mu karere ka Musanze, basobanuriwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abagore n’abakobwa hagamijwe kurirwanya no kurirandura mu baturage.

Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa mbere ubwo Umuryango Haguruka wahuguraga abayobozi b’inzego zose mu karere ka Musanze, ku bijyanye ni hohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa kugira ngo hafatwe ingamba mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bamwe mu bitabiriye aya mahungurwa bavuga ko yaje ari nk’igisubizo kuko yabongereye ubumenyi ku byo batari bazi ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bazirete clemantine ni agoronome w’ akagali ka Migeshi, yagize ati "Mu by’ukuri Haguruka yagize neza, kuko najyaga nibwira ko hari ibyo nzi ariko nkimara gusobanukirwa uko wakakira uwahuye n’ihohoterwa; nasanze hari ibyo ntakoraga neza. Kuko umuntu uje yahuye n’ihohoterwa kirazira kumuha umurongo ngenderwaho, usabwe kumuha umwanya akakubwira imbatima ye, uko byamugendekeye."

Bazirete akomeza avuga ko bagiye kurushaho gufasha abaturage bahuye n’ihohoterwa kuko ari ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati "Njyewe mu kagali nyobora ibibazo by’ihohoterwa ritandukanye birahari, kuko ku munsi iyo twakiriye ibibazo 3 ubwo tuvuga ko noneho ihohoterwa ririmo gushira."

Ubuyobozi bwa Haguruka bushimangira ko iyi gahunda ya teguwe izasiga imyumvire y’abantu bose imaze guhinduka, nta hohoterwa rikirangwa muri rubanda kuko bazaba baramaze gusobanukirwa neza.

Rugundana Ougustin, ni umukozi wa Haguruka ushinzwe isesengura rya politiki no gutanga inama,yavuze ko icyatumye hategurwa aya mahugurwa ari ukugira ngo batange umusanzu mu cyerekezi cy’igihugu nkuko umukuru w’igihugu yabivuze atangiza umwaka w’ubucamanza.

Yagize ati "Tugamije gukemura ibibazo by’abaturage hirindwa ku gana inkiko hakazamo n’ubuhuza kuko abaturage bagirana ibibazo uko baturanye."

Akomeza avuga ko abantu bagomba guhindura imyumvire kugira ngo hagabanywe ubwinshi by’imanza zijyanwa mu nkiko.

Abitabiriye amahugurwa bishimiye ko bungukiyemo byinshi ku buryo barwanya ihohoterwa n’uko bafasha uwahohotewe nabo batamuhohoteye

Iyi gahunda yo guhugura abantu mu gukemura ibibazo by’abaturage hirindwa kugana inkiko izakorerwa mu turere 10, mu karere ka Musanze hahuguwe abasaga 40 bo mu ngeri zitandukanye uhereye ku nzego z’ibanze ukagera ku rwego rw’akarere ndetse n’inshuti z’umuryango n’abafatanyabikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru