Nyuma yaho insoresore z’iyise ’Ibiihazi’ bo mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze zikomerekeje abaturage batandatu zishaka kubambura utwabo no kubakorera urugomo, kuri ubu bane bamaze gutabwa muri yombi abandi baracyashakishwa.
Uru rugomo rwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gicurasi 2024, ahagana saa 9:30 mu mudugudu wa Cyimbazi, mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro.
Abavuze iby’izo nsoresore icyo gihe bavuga ko zaje ziturutse muri santere izwi nko kwa "Kanani", zigakubita ndetse zikanakomeretsa abantu 6 aribo
Nkuriza Shadrach, Nsengiyumva Jean Paul, Nzaramba Alphonse, Nzasingizwa Gregoire, Niyonzima faustin na Bitihuse Jean Claude.
Umwe mu bakomerekejwe n’ibi bihazi yagize ati: "Nagiye kubona mbona hari umusore uje afite ibiti bibiri aba ankubise inkoni mu rubavu, ubwo izo nsoresore zikomeza gutera amabuye menshi. Bariya bahungu bakomeje kuturembya, leta nidutabare ibadukize; ikindi bahora bidegembya ubuyobozi bubarebera, ikindi baherutse gukubita na Gitifu w’Akagari. Icyo dusaba ni ukugira ngo umutekano wacu uboneke kugira ngo batazagaruka, babahane cyane by’intangarugero."
Undi witwa Sibomana Theoneste yagize ati: "Habaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, narindi muri santere ya hano tubona umwana arimo kurira atubwira ko bamwatse telefone, turamwegera atwereka abayimwatse, turayibaka tugira ngo birarangiye, baba bahamagaye abandi kiba igikundi kinini; bashaka kurwana bazana imipanga, inkoni, amashoka baza barimo gukubita uwo babonye wese, turiruka dukizwa n’amaguru, bamenagura amatara, nibwo nagiye ku musozi ndatabaza tuvuza ibiduduki (ijerekani zishaje) kugira ngo dutabarwe tubonye ari ibintu bidasanzwe, icyo dusaba nuko inzego z’umutekano zakongera ingufu kuko turaremerewe cyane."
Mu butumwa bugufi yahaye itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko bamwe muri izo nsoresore batawe muri yombi ndetse ngo abandi bakomeje gushakishwa.
Yagize ati: "Mwiriwe neza
Abo basore hafashwe 4 muribo abandi 3 barimo gushakishwa ku bufatanye bwa police n’Abaturage abacitse nabo barafatwa mu gihe cya vuba.
Ubutumwa duha Abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba, Abaturage birinde ikintu cya ’siniteranye’, bagaragaze abanyabyaha bashikirizwe ubutabera."
Si ubwa mbere ibihazi bivuzwe muri aka karere ka Musanze, kuko mu minsi yashyize hari izindi nsoresore zagiye zivugwa hirya no hino muri aka karere zitega abantu, cyokoze ubuyobozi bwari bwadutangarije ko bukomeje guhashya ibi bihazi bikomeje gutera impungenge abaturage.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















