Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umwaka ugiye gushyira umwana w’umukobwa wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi, wasambanijwe n’abasore batatu afite imyaka 14 yigaga mu mwaka wa mbere mu mashuri y’isumbuye akaba atarahabwa ubutabera.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo aho umuryango w’uyu mwana utuye mu Kagari ka Kampanga mu murenge wa Kinigi, yasanze agahinda ari kose, avuga uburyo yasambanyijwe n’abasore batatu ubwo nyina yari amutumye umunyu ari nimugoroba, afatwa n’abo bahungu bivugwa ko bari abashumba, gusa kuri ubu umwe muri bo arakidegembya mu gihe abandi babiri baburiwe irengero.
Uyu mwangavu tumuhaye izina rya Keza ku bw’umutekano we yagize ati "Mama yari antumye umunyu ku muhanda, ndimo kugenda ahantu hagaragara mbona Tuyishime Patron, Itangishaka Bonheur na Kwizera Jean Damour baraza bankuramo umupira baramfuka mu maso, baransambanya, umwe avaho undi akajyaho."
Keza akomeza agira ati "Ubwo natashye mu rugo ndaryama, nk’ejo Mama abona ndimo kuva cyane ndabimubwira hanyuma barampeka banjyana kwa muganga; kuri ubu nasubiye mu ishuri."
Ku ruhande rw’umubyeyi wa Keza, avuga ko yasiragijwe mu nkiko kugeza n’aho imitungo imushizeho akaba yifuza ko umwana we yarenganurwa agahabwa ubutabera, kuko atemera uburyo uru rubanza rwaciwe, bityo akaba yifuza kujurira icyemezo cy’urukiko.
Yagize ati "Umwana wanjye bamufashe tariki 20/07/2021 Saa 19h30’ z’ijoro; natumye umwana kugura umunyu ndamubura, ndangije mubona yarembye mpamagara mudugudu mvuga nti umwana amfiriyeho, abahetsi baraza baramuheka tugeze ku bitaro bya Kinigi batwohereza mu Ruhengeri, none umwana wanjye yabaye ikimuga dore umwaka urashize nsiragira, ubu maze gutakaza imitungo myinshi."
Iki kibazo cyamenyekanye ubwo Minisiteri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yari yasuye abaturage b’umurenge wa Kinigi mu nteko z’abaturage aho uyu mubyeyi yarimo atakamba asaba ko bamufasha umwana we agahabwa ubutabera, byatumye asiga ahaye umukoro umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kamanzi Axelle kuko yari muri iyo nama.
Mu gushaka kumenya aho iki kibazo kigeze gikemuka twaganiye n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kamanzi Axelle avuga ko batahinyuza imyanzuro urukiko rwafashe ariko ko bafite inshingano zo gukomeza gukurikirana iki kibazo cy’uyu mwana.
Visi Meya Kamanzi Axelle yagize ati "Uyu mwana koko yarasambanijwe nkuko bigaragazwa na raporo ya muganga, iki kibazo kikimara kuba twaramwegereye tumusaba gutanga ikirego aho kigomba gutangwa mu nzego z’ubutabera, hanyuma urubanza ruraba ndetse rurasomwa, urukiko rwanzura ko umwe muri abo batatu agirwa umwere, rushingiye ku bimenyetso byari byatanzwe, abandi baracyashakishwa, habayeho kujurira ubu urubanza rw’ubujurure ruzasomwa tariki 11 Kanama 2022."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko imbaraga zitakomeza gushyirwa kuri uyu wagaragaye akagirwa umwere ahubwo ko bakomeje gushyira imbaraga mu gushakisha abo bantu bandi babiri baburiwe irengero cyane ko batagira n’imyirondoro ifatika mu basambanije uyu mwana.
Uyu Tuyishime Patron, umwe uvugwa mu basambanijwe uyu mwana yagizwe umwere tariki ya 30/08/2021 nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Musanze rusanze icyaha kitamuhama bityo urukiko rugeka ko afungurwa.
Gusambanya umwana ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 133 y’itegeko no 68 /2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .
Amakuru yizewe agera kuri mamaurwagasabo ni uko, uyu mubyeyi n’umwana we kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19/07/2022 bazindukiye ku biro by’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ikorera mu murenge wa Kinigi kugira ngo urubanza rwongere rutangire bundi bushya.















