Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Amakimbirane mu miryango intandaro yo kuva mu mashuri kw’abana

Wednesday 8 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Bamwe mu babyeyi n’abana bo mu karere ka Musanze bavuga ko iyo mu muryango hari amakimbirana bigira ingaruka ku bana ndetse bikaba intandaro yo kuva mu ishuri kuko umwana ataba afite umwitaho ku mpande zombi.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bo mu murenge wa Cyuve, bavuga ko ahanini iyo mu muryango bitameze neza, nta bwumvikane buhari usanga abana aribo babirenganiramo. Umwana ntaba afite umutekerereza ikiba gisigaye ari ukwirwanaho ari naho usanga bamwe baba mayibobo.

Ayinkamiye Maria ni umubyeyi w’abana 6, atuye mu kagari ka Rwebeya, avuga ko kubera amakimbirane yo mu rugo rwe byamuteje ubukene biba impamvu yo kuva mu ishuri kw’abana be.

Yagize ati "Njyewe n’umugabo wanjye ntiduhuza; umugabo ni umusinzi, nta kintu adufasha, arakora ariko simenya aho amafaranga ayashyira kugeza naho adashobora kugurira umwana ikaramu. Njyewe rero nabonye binyobeye mbuze uko mbigenza mpitamo kubareka (bata ishuri), Imana nibishaka baziga."

Uwamariya Therese ni umubyeyi w’imyaka 50, atuye mu kagari ka Kabeza, nawe agira ati "Burya iyo mu rugo hagati y’umugore n’umugabo batarimo guhuza ingaruka zigaruka ku bana cyane, ari naho usanga n’abana badafite uburere, ari ibyihebe kuko ari nyina akora ibyo yishakiye, se nawe nuko. Ubwose umwana yagira uburere abukomoye kuri nde?."

Ku ruhande rw’abana bavuye mu mashuri kubera impamvu z’ababyeyi bo bavuga ko iyo bibayobeye kubera ababyeyi babi nabo bashakisha ubundi buzima.

Ntagisa w’imyaka 12 y’amavuko wavutse mu muryango ufite amakimbirane bikanabaviramo gutandukana, avuga ko byamugizeho ingaruka zo kuva mu ishuri aho yari arangije gukora ikizamini gisoza amashuri abanza ariko kubera kubura amafaranga bituma abireka.

Yagize ati "Njyewe numva nuwamfasha yabanza akampa ibyo kurya n’ibyo kunywa maze namara guhaga nkabona nkajya ku ishuri nkiga ubwenge bukisukiranya kuko ntabwo wakwiga waburaye."

Kazungu ni izina twifashishije ku bw’umutekano w’uyu mwana ufite imyaka 9 y’amavuko. Yabyawe n’umugore utagira umugabo bituma yirirwa azerera mu muhanda.

Yagize ati "Sinajya kwiga kuko nta bikoresho nabona, mu rugo nta mafaranga ahari."

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko nubwo amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka ku bana ariko nk’ubuyobozi bw’akarere bafatanije b’inzego zibanze bakora ibishoboka byose ngo abana babone uburenganzira bwo kwiga.

Umuyobozi ushinze uburezi mu karere ka Musanze, Munyamahoro Alexis, atangaza ko amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka zikomeye ku bana harimo no gutakaza amashuri.

Ati "Dufatanije n’inzego z’ibanze twegera umuryango tukabagira inama bityo umwana akabona gusubira ku ishuri. Urebye ku bahungu n’abakobwa bose ikigereranyo ni kimwe kuko amakimbirane yo mu ngo ntareba ko uri umuhungu cyangwa umukobwa."

Akomeza agira ati "Dufite ingamba zo gukora ubukanguramaga twifashishije amalisite yo ku bigo by’amashuri kuko nibwo tubasha kumenya aho umwana wataye ishuri aherereye tukamwegera tukamenya neza ikibazo afite yaba ari uwo gufashwa tukamufasha agasubira ku ishuri."

Iki kibazo cy’amakimbirane mu miryango gituma abana bacikiriza amashuri gituma bishora mu ngeso zitarinziza aho usanga birirwa bazerera mu mihanda, bamwe bambura abantu utwabo, gikunze kugaragara mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka musanze nka Gataraga, Kinigi, Nyange, Gacaca, Cyuve ndetse na shingiro.

Icyegeranyo cyakozwe na karere ka Musanze muri 2019-2020 kigaragaza umubare w’abanyeshuri ubusumbane hagati ya bakobwa n’abahungu mu kuva mu mashuri. Bagaragaza ko mu mashuri abanza abanyeshuri bari 85,369, abakobwa bavuye mu ishuri ni 1741 mu gihe abahungu bari 2843 bangana 5%.

Mu mashuri yisunbuye ni 24,713 abakobwa bavuye mu ishuri ni 995 mu gihe abahungu ari 799 bangana 7% bose hamwe amashuri abanza na yisumbuye bangana 5%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru