Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Arasabira umwana we inyunganirangingo umaze imyaka 13 akuruza ikibuno

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange hari umugabo witwa Munyamahoro Innocent ufite umwana wavukanye ubumuga akaba abumaranye imyaka isaga 13 agenda akuruza ikibuno kuko adafite inyunganirangingo.

Uyu muturage ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, atuye neza mu kagari ka Ninda mu mudugudu wa Garuka.

Yatangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko yagerageje kuvuza umwana we imitungo yose imushiraho, bityo akaba ariho ahera asaba ubufasha.

Yagize ati:"Naravuje biranga, imitungo yanshizeho; nagurishije isambu umubyeyi yari yaransigiye kugira ngo mvuze uyu mwana w’imfura yanjye ariko byaranze, ahasigaye ni ah’abagiraneza bo kumfasha.

Uyu muturage akomeza avuga ko kugeza ubu amaze gukoresha amafaranga arenga ibihumbi 700,000rwf, aho yamuvurije kuva mu bitaro bya Gatagara, i Ririma ndetse n’ibya Ruhengeri.

Jyambere Theoneste ni Umukuru w’umudugudu wa Garuka, avuga ko se w’uyu mwana ntahantu na hamwe atavurije umwana we, agasaba ko abagiraneza bafasha uyu nwana.

Yagize ati: "Uyu mwana arazwi ko abana n’ubumuga, icyo namusabira rero ni uko nk’abayobozi twakora ubuvugizi agafashwa. Njye uyu mwana yamvukiye mu maso ameze gutya ariko ntacyo arafashwa n’inzego z’ubuyobozi."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Ndayambaje Kalima Augustin yavuze ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo harembwe niba uyu mwana yafashwa.

Yagize ati: "Ikibazo cy’uyu mwana turakizi , dukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo harembwe niba byibuze yazafashwa kuko mudugudu yatugejejeho raporo."

Bitewe nuko uyu mwana akurura ikibuno hasi, iyo imvura iguye iramunyagira mu gihe ababyeyi be baba bagiye guca inshuro.

Ikindi kibabaje kuri uyu mwana ntabwo avuga gusa iyo umuhamagaye mu izina rye rumva akaza akuruza ikibuno, agendera hasi kuko adashobora guhaguruka; haba kwituma, kwihagarika byose abikorera aho yicaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru