Musanze: Ba Dasso baremeye umuryango wa Ntibatsekeye wa mugariye ku ruganda
Abagize Urwego rwunganira mu gucunga umutekano, DASSO bo mu karere ka Musanze, baremeye Umuryango wa Ntibansekeye Félicien ugizwe n’abantu bamugariye ku rugamba wabaga mu kimeze nk’ikibuti.
Ni umuryango utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Cyanya mu umurenge wa Cyuve w’AKarere ka Musanze.
Mu butumwa yatanze Umuhuzabikorwa wa DASSO wungirije mu Karere ka Musanze, Nshimiyimana Sosthene, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye babikora bagamije kunganira akarere mu bikorwa byo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Twamusanze mu nzu imeze nabi cyane bitaga kiramujyanye tubona ko tugomba kuyimukuramo, ubu DASSO si ugucunga umutekano byonyine, harimo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko mu kunganira Akarere harimo no gushyira umuturage ku isonga tukamukorera.”
Nshimiyimana akomeza agira ati”Natwe tuzakomeza kubasura kugira ngo dufatanye mu rugendo bagiyemo rw’iterambere kandi n’inshingano zacu kwita ku baturage bacu.”
Ntibansekeye Félicien n’umuryango we bashimye byimazeyo urwego rwa Dasso ry’unganira akarere mu gucunga umutekano babafashije mu rugendo rwo gutangira ubuzima bushya.
Umufasha wa Ntibansekeye witwa Mukarwego yagize ati “Ndishimye cyane kuko mbere twabaga ahantu habi cyane kuko najyaga guca inshuro nabisigamo nkasanga babyibye nataka bati uriya se agira iki bamwiba? Ubuyobozi buradukodeshereza aho kuba. Ubu ndishimye cyane kuko mbonye inzu y’icyerekezo.”
Ntibansekeye mu marangamutima menshi yagize ati“Ndishimye cyane birenze kandi nshimiye urwego rwa DASSO kuba rwaratuzirikanye. Inzu twabagamo nayitaga kiramujyanye kuko igikoko cyashoboraga kuza kikakujyana, iyi banyubakiye ni igisubizo nzayifata neza Imana ikomeze ibahereze umugisha.”
Visi Meya wa Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yasabye abafashijwe gufata neza iyi nzu bahawe ndetse bagaharanira kwiteza imbere.
Yagize ati “Aba babafashije barigomwe cyane, ibyo babahaye byakwiye kuba bikora ibindi, bubaka ECD n’ibindi. Icyo tubasaba ni uguharanira kwigira inzu yaba hari aho yahomotse mukayisana ndetse mugakora cyane kuko bano ntabwo bazahora aribo babakemurira ibyo mwaba mushoboye kwikorera.”
Iyi nzu n’ibikoresho byose biyirimo byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 6,750,000Frw.
























