Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Ba Parasocial workers baravugwaho ruswa ku nkunga ya Perezida Kagame

Friday 20 October 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Gacaca barashyira mu majwi abazwi nka Parasocial workers (Abajyanama b’iterambere ry’imibereho myiza) kubasiba ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga bemererewe na Perezida Kagame.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw ni abo mu kagari ka Karwasa, umudugudu wa Kabukende bavuze ko bari basanzwe bafata inkunga ifasha abagore batwite n’ababyeyi babyaye mu rwego rwo kubafasha kurera neza abo bana ariko ngo bari gutungurwa no gusanga bagiye babandikaho n’ikaramu ngo ’wowe oya ntiwenerewe iyi nkunga’.

Ikigeretse kuri ibyo ngo bavuga ko usanga aba bajyanama bababwira mu mvugo zibatoteza ko ntacyo bajya babaha (ruswa), akaba ariyo mpamvu bifuza ko niba bigiye no gukorwa byajya bikorerwa mu ruhamwe, abaturage bose bahari, bidakozwe n’umuntu ku giti cye bishingiye ku marangamutima.

MUKAHIRWA CLOTHILIDE yagize ati: "Twarasohotse muri mashini ariko ugasanga Parasocial workers yaragiye afata ikaramu y’igiti (pencil) akandikaho ngo ’wowe oya ntiwerewe gufashwa’, tukibaza ibyo aho byakorewe bikatuyobera, twajya kubaza social w’akagari ati ibyo ntabwo bindeba. Bajye baza babikorere mu nteko y’abaturage binyure mu mucyo."

Undi muturage yagize ati: "Hari igihe wumva nka Parasocial workers akubwiye ngo ’nta musururu wawe nzi’, nkiyo ugiye kumubaza impamvu yagiye agusiba na kereyo; umukuru w’Igihugu cyacu yatwemereye inkunga bakwiye kuyiduha badakoze amanyanga badukorera mu mudugudu."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable avuga ko niba ari gutyo bimeze byaba ari ikibazo gusa ngo agiye gukurikirana amenye uburyo bimeze.

Yagize ati: "Iyi nkunga yagenewe abantu badafite ubushobozi, kandi iyo wujuje ibisabwa nibwo uhabwa aya mafaranga, biramutse ari ukuri uwo muntu agakurwa ku rutonde adasobanuriwe impamvu byaba ari ikibazo. Turasaba aba baturage kujya baduha amakuru bakatugaragariza uwo muntu uba wabasabye ruswa kuko ntabwo waba wemerewe inkunga ngo hanyuma ugire ibindi usabwa n’undi muntu, bajye badutungira agatoki tubikurikirane."

Buri kwezi umubyeyi wese uri ku rutonde aba yemerewe ibihumbi 10,000rwf gusa bayafata mu mezi atatu icyarimwe ari ibihumbi 30,000rwf, abaganiriye n’umunyamakuru bemeza ko amafaranga ya mbere bayafashe.

Aya mafaranga akaba ahabwa abagore batwite n’abonsa bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana rigaragara cyane mu turere tumwe na tumwe turimo na Musanze.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igwingira ry’abana, rikava kuri 33% ririho kuri ubu, rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru