Abaturage bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze baravuga ko bamaze umwaka urenga bashingiwe amapoto ariko ngo bategereje umuriro w’amashanyarazi amaso ahera mu kirere.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, basaba ko bahabwa umuriro n’abo bakava mu bwigunge ndetse bigakumira n’abajura bitwikira umwijima bakabiba utwabo.
Umwe muri aba baturage witwa Ndimubanzi Apolonaire yagize ati: "Badushingiye amapoto umwaka urenga urashize ahubwo ubu ibiti byatangiye kubora, turi mu kizima rwose mutuvugire bategezeho iterambere natwe tuve mu icuraburindi. Aha ni mu kubande bamwe bafite amashanyarazi ariko reka da, n’imirasire baduhaye ntambaraga ifite, dukeneye umuriro hano muri Remera."
Undi muturage witwa Twagirayezu Jean Claude, utuye mu kagari ka Rungu yagize ati: "Twaheze mu icuraburindi, bari baje gushinga aya mapoto tugira ngo umuriro ugiye kutugeraho ariko amaso yaheze mu kirere. Ibyo batwijeje ntabwo byatugezeho, turasaba abayobozi kudutekerezaho natwe tukajya ducana, kubera ko iyo hari kubona n’abajura batabona uburyo baza kwiba imyaka n’amatungo."
Bakomeza bavuga ko bashimira umukuru w’Igihugu ibikorwaremezo amaze kubagezaho ndetse ngo bizeye ko n’aya mashanyarazi azabageraho vuba bagaca ukubiri n’umwijima.
Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze Bwana Batangana Regis avuga ko habayeho ikibazo cyo kubura ibikoresho birimo insinga ariko ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe bizaba byakemutse mu mirenge hafi ya yose igize aka karere.
Yagize ati: "Ni ikibazo kirimo kugaragara hafi mu mirenge hafi ya yose hano mu karere ka Musanze, habayeho ikibazo cy’ibikoresho cyane insinga, ngira ngo amapoto yo yarabonetse twarayashinze bigeze nko kuri 90%, ariko hari ikizere cy’uko muri uku kwezi kwa kane bizaba byakemutse bose bacanye no gushyiramo amakashipawa n’ibindi. Insinga zaburaga zirimo kugenda ziza."

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose iteganya ko muri uyu mwaka wa 2024 ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.
Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru beneza ko amashanyarazi yatangiye kubageraho abandi baracyategereje kandi ngo bafite icyizere cyo kuyabona mu gihe cya vuba, ngo kubera ko byibuze babona amapoto hafi n’ingo zabo.
Kugeza ubu muri rusange umuriro igihugu cy’u Rwanda gifite ungana na (Megawati) 276 aho 50% byawo ari umuriro uturuka ku mazi, hafi 20% ni ingufu zikomoka kuri Gaz Méthane, umuriro ungana na 5% wo uva ku bikomoka kuri peterol, umuriro ungana na 17% uturuka kuri Nyiramugengeri naho 8% ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje