Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Bamenye igitera abana kugwingira

Tuesday 13 June 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze baravuga ko amakimbirane aterwa n’ubusinzi ariyo ntandaro nyamukuru itera abana kugwingira.

Ibi babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo mu murenge wa Kinigi muri aka karere hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, mu nsanganyamatsiko igira iti "Umwana utagwingiye ni ishema ry’ababyeyi".

Umwe mu babyeyi witwa Ndayisaba Jean Claude aragira ati: "Kenshi hari igihe umugore ajya kunywa inzoga nanjye nanyoye inzoga akaza mu rugo tugasekurana abana bakaburara; abagore bakitwaza uburinganire bakaza bakadusuzugura, urumva ko umwana azaba abihombeyemo kandi nta ruhare abifitemo."

Ntawera Griceli ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Kinigi, avuga ko hari igihe basanga afite umwana afite imirire mibi bitewe n’amakimbirane abo babyeyi bombi baba bafite.

Agira ati: "Abana dukunze gusanga bari mu mirire mibi akenshi usanga baba mu miryango ibana mu makimbirane, nkubu hari nk’umugabo cyangwa umugore uba mu kabari gusa, ntamenye ko umwana agomba kunywa amata cyangwa agomba kurya igi. Iyo tubimenye nk’inshingano zabajyanama b’ubuzima dufatanya na ba mudugudu tukagenda tukigisha iyo miryango ko bagomba kwita ku bana, bahita batangira gukurikirana umwana ku buryo ava mu mirire mibi."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije ariko ngo inzego zose zaragihagurukiye.

Aragira ati: "Nibyo koko tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2020 twari kuri 45.6% ariko urugendo n’ingamba tugenda dushyiramo muri 2022, zari zagaragaje ko tugeze kuri 32.6%. Biracyari hejuru ugereranyije n’icyerekezo cya leta yihaye yuko muri gahunda y’imyaka 7, mu mwaka wa 2024 twagombye kuba tugeze kuri 19% twaragabanyije imirire mibi."

Meya Ramuli yakomeje agira ati: "Impamvu zibitera zigenda zitandukana, sinavuga gusa ngo nuko abagabo birirwa mu nzoga bakaba mu businzi, ubushobozi bwabonetse bw’muryango bukajya mun zoga, nacyo cyaba ari kimwe ariko haracyari n’ubumenyi buke mu mirire mu gutegura amafunguro.

Dukomeje gushyiramo imbaraga, ndetse twasanze mu karere ka Musanze badafite indyo ifite Intungamubiri, niyo mpamvu twashyizeho gahunda yiswe ’inkoko 2 ku muryango, igwingira hasi’."

Nadine Umutoni Gatsinzi umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana yavuze ko muri iyi gahunda y’imyaka ibiri harimo gahunda ijyanye n’ubukangurambaga butareba ababyeyi b’aba gore gusa ahubwo n’abagabo.

Aragira ati: "Ikibazo kijyanye n’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bizitabwaho binyuze mu migoroba y’ababyeyi n’incuti z’umuryango, harimo kubibutsa ko bagomba kwirinda amakimbirane, kuko amakimbirane ni kimwe mu bituma umwana agwingira. Umwana akuriye mu makimbirane aragwingira nubwo yaba afite ibyo kurya byose.

Umuyobo mukuru RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi yibukije ababyeyi ko bafite inshibgano zo kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana ndetse bakita no ku mirire n’isuku.

Yabashishikarije kandi kujya bakingiza abana inkingo zose baharanira ko nta mwana umwiye kugwingira.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru, gafite ubutaka bweraho ibiribwa bitandukanye birimo ibirayi n’imboga.

Author: Samuel M

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru