Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri barasaba ko inzu zabo zubatswe muri 2007 zikeneye gusanwa kuko zamaze kubasaziraho.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu wiswe uw’Ubumwe n’Ubwiyunge batujwemo, ahazwi nko muri Susa.
Nyirantagoroma Charlotte ni umwe mu barokotse Jenoside, afite abana bane yagize ati: "Twahunze muri 59 tujya muri Tanzania, ubwo duhungutse batwubakira izi nzu ariko murabona ko zadusaziyeho, bahora batubwira ko bazadusura ariko ntabwo bikorwa kandi nta mbaraga mfite ku buryo nayisanira; impungenge nuko izi nzu zizatugwa hejuru n’abana banjye zikatugwaho. N’umugabo wanjye yaradusize arigendera, mbese ubu tubayeho nabi."
Akomeza avuga ko byibuze babonye aho gukinga umusaya yajya ajya guca inshuro afite amahoro, ndetse ngo kuba iyi myaka yose ishyize bahora basaba ko basanirwa bikirengagizwa birabashengura cyane bakiheba.
Undi muturage Kayumba Celestin yagize ati: "Iyi nzu ituma ngira impungenge, bakora uyu muhanda iyi nzu yanjye yarashegeshwe cyane, ibinombori birara bitugwaho, bagiye bazubaka mu gihe cy’imvura amatafari atanumye murabona ko yamaze gusaza yagiye isadagurika, iyo nagiye gushakisha ngenda mfite impungenge ko utwo nasizemo nsanga batwibye. Banyibye inshuro eshatu zose kubera ko iyi nzu itameze neza, gusa batubwiye ko bazadusanira ariko twarategereje amaso ahera mu kirere, nibadufashe."
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza Bwana Mutabaruka Leonidas yavuze ko bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo izi nzu zizasanwe mu gihe cya vuba.
Yagize ati: "Twakoze lisite tuyohereza ku karere, uko ubushobozi bugenda buboneka hagahita hafatwa inzu zibabaje kurusha izindi zigasanwa. Nka Ibuka, icyo dukora ni ubuvugizi tukagaragariza akarere ikibazo gihari kuko twe nta mafaranga tuba dufite, kuko hari ayagiye yubakwa nabo bazagerwaho."
Kugeza ubu muri uyu murenge wa Muhoza barateganya gusana inzu zigera kuri 5, kuko buri mwaka hari inzu zubakwa bijyanye n’ubushobozi buba bwabonetse.
Yabditswe na Jean Claude Ndayambaje






















