Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Bari mu rungabangabo kubera isoko ryanze kuzura

Tuesday 21 November 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacuruzi bo mu karere ka Musanze bari mu rungabangabo bibaza impamvu isoko ry’ibiribwa rizwi ku izina rya Kariyeri, ryari ryatangiye kubakwa mu buryo bwa kijyambere rituzura.

Imirimo yo kubaka iri soko yahagaze igeze kuri 20% nyuma yaho uwahawe iryo soko ahagaritse imirimo ntihatangwe ibisobanuro.

Abahoze baricururizamo ibiribwa, basaga 1200 kuri ubu bajyanywe kuba bifashishije gare ya Musanze.

Bavuga ko nta bwinyagamburiro bafite kubera ko bumvaga ko bazamarayo igihe gito bakagaruka aho bari basanzwe bakorera. Isoko ryahagaze ryagombaga kumara amezi 18 gusa none imirima yarahagaze.

Isoko rya Kariyeri ryari ryatangiye kuvugururwa kuva ku itariki 10 Mata 2023, ndetse wabonaga ko ririmo kubakwa kumuvuduko wo hejuru kubera ko igice cya mbere kibanza hasi bari bagisoje, batangiye kugereka ubwa kabiri.

Benshi mu bakoreragamo imirimo yo kubaka bavuga ko babonye abantu baza mu mamodoka ngo barabahagarika batazi impamvu ariko ngo bakabwirwa ko bifitanye isano n’ibyigeze kuvugwa ku muhango w’Abakono kuko uwubakishaga ari we wari wimitswe nk’umutware.

Ku gishushanyo mbonera cy’iri soko ryari ryatangiye kubakwa kigaragaza ko Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka iri soko yari Kazoza Justin wa Kampani yitwa CIE (EKJ&C)LTD, arinayo yari yubatse isoko rinini rya Musanze rizwi nka GOICO.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko impamvu imirimo yo kubaka iri soko yahagaze, Rwiyemezamirimo atabashije gukomeza ngo bitewe nuko ngo yasabye ko basesa amasezerano bakamwishyura ibyo yari agejejemo hanyuma isoko rikegurirwa undi mushya ukomeza iyi mirimo.

Yagize ati: "Kariyeri yari yaratangiye kubakwa murabizi; Ngira ngo byari bimaze kugera ku kigero kirenze 20% mu kubaka Kariyeri, ariko bigeze hagati rwiyemezamirimo twakoranaga asaba gusesa amasezerano njyanama y’akarere irabimwemerera. Ubu hari kubarwa amafaranga yari amaze gushyiramo kugira ngo ayishyurwe, hanyuma amasezerano ahite atangira na rwiyemezamirimo mushya, ndetse mu gihe kigufi imirimo iraba yongeye gutangira."

Iyo ugerageje kuganira na bantu bamwe na bamwe bavuga ko intandaro yo gusesa aya masezerano yo kubaka iri soko ari iyimikwa ry’umutware w’abakono wagiye atungwa agatoki kenshi kuba yarikubiye amasoko menshi mu gihugu bityo bikba byarateje umwuka mubi muri rubanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru