Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze:Bacana udutadowa baturanye n’ingomero z’amashanyarazi ebyiri

Tuesday 4 June 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu batuye mu mirenge ya Rwaza na Nkotsi yo mu karere ka Musanze baribaza impamvu bagicana ututodowa kandi begeranye n’ingomero ebyiri z’amashanyarazi za mukungwa ya Kabiri n’iya Gatatu.

Abo ni abo Kagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza n’abo mu Kagari ka Songa mu murenge wa Nkotsi muri Musanze.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi mirenge iherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze, aho basaba ko ubuyobozi bwabatekerezaho nabo bakava mu icuraburindi.

Umwe muri aba baturage witwa Ndagijimana portais yagize ati: "Amashanyarazi aduca hejuru hano mu mudugudu wa Gisorora, twashigajwe inyuma cyane, ibaze kuba dufite ingomero ebyiri ariko tukaba ntacyo twavuga zitumariye nk’abaturage bahatuye, turasaba ko natwe baduha umuriro tukajya ducana nk’abandi. Ubu ejobundi bazazindukira mu matora batari mu mwijima ariko twebwe turi mu icuraburindi."

Undi muturage witwa Nsanzimana Solange yagize ati: "Hano iwacu turi inyuma cyane, turacyakoresha ibishishimuzo, iterambere rw’amashanyarazi ni inzozi kuri twe; reba dufite ingomero ebyiri zinyuze no mu masambu yacu ariko zijyana umuriro ahandi, baratwirengagije, keretse umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariwe udukijije uyu mwijima. Ubu ntabwo tureba amakuru kuri televiziyo, twarumiwe."

Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze Bwana Batangana Regis yavuze ko bafite umushinga wo kugeza amashanyarazi kuri aba baturage.

Yagize ati: "Dukomeje gahunda yo gukorera mu mirenge yose yo mu karere ka Musanze, nutwo tugari twa Bumara rero turimo hari imidugudu imwe amapoto yagezemo, umushinga wo kubagezaho amashanyarazi turawufite ndetse bitadukundiye muri iyi ngengo y’imari byazakorwa mu yindi y’umwaka utaha."

Abaturage kandi bakomeza bavuga ko buri muyobozi wese uje kuyobora akarere ka Musanze abaha icyizere ko azakomanga muri REG bakagezwaho amashanyarazi ariko ngo barabyuka bakumva yagiye ku buryo ngo icyizere cyo gucana kuri bo ari inzozi batazi igihe zizabera impamo.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru