Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Biyemeje kurwanya umwanda bakiyambura ikoti ry’ikinegu

Monday 1 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu mudugudu wa Bukane, mu kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, ho mu karere ka Musanze, batangaje ko biyemeje kurwanya umwanda aho uri hose, bagakora ibishoboka byose kugeza biyambuye icyo bise ’ikote ry’ikinegu cy’umwanda ukunze kwitirirwa abatuye mu Murenge wa Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, mu muganda rusange usoza ukwezi, abaturage bo mu mudugudu wa Bukane bongeye gushimangira ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugira isuku bijyanye n’intego y’Intara y’Amajyaruguru yashyizeho gahunda y’igitondo cy’isuku buri munsi.

Ni umuganda wakozwe hasiburwa imiferege, ndetse batema ibihuru bikikije ingo z’abaturage kuko biba bibitse imibu itera Malaria.

Nyuma y’umuganda abawitabiriye babwiye mamaurwagasabo ko bashaka gusiba amateka mabi yo kugira umwanda yakunze kuranga uyu murenge wa Musanze, by’umwihariko akagari ka Cyabagarura.

Uwingabire Marie yagize ati "Twaje mu gikorwa cy’umuganda kugira ngo umujyi wacu ugaragare neza kandi tugomba kuba ahantu hasukuye tukabigira umuco. Kera twari iciro ry’umugani mu kugira umwanda ukabije ariko ubu urabona ko hasa neza kandi n’iwacu tuzakomeza tujye dukora isuku."

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bukane Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko bashishikarijwe gukora isuku ubwo abanyarwanda biteguraga inama ya CHOGM, akaba ariyo mpamvu bakomereje muri uwo mujyo.

Yagize ati "Turashaka kuba icyitegerezo aho tunyuze hose, ku buryo n’abantu bazajya baza gukora urugendo shuri iwacu kandi ubu bukangurambaga tubukesha Nyakubahwa Guverineri wacu (Nyirarugero Dancile) ubwo yatangizaga igitondo cy’isuku, natwe twahise dufata umurongo uhamye, twigisha abantu kugira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro. Turashaka kuba abantu basobanutse."

Nyuma y’umuganda kandi abaturage bongeye gusabwa kwicungira umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ikindi bibukijwe ni ugutanga ubwisungane mu kwivuza, aho biyemeje gukomeza kugira uruhare muri gahunda za leta.

Iyaremye Yves umuyobozi w’ikinyamakuru ijambo.net yageneye uyu mudugudu indangururamajwi (Megaphone), nk’igikoresho kizajya cyifashishwa mu bukangurambaga bwo kwibutsa abaturage ibikorwa biteganyijwe kugira ngo Inyangakugomwa za Musanze zikomeze kwihuta mu iterambere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru