Nyuma yo gukubuka mu matora ya komite nyobozi y’akarere, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nabo bujuje inzego z’umuryango batora Nsengimana Claudien nka Chairman w’Umuryango ku rwego rw’akarere.
Usibye umuyobozi w’Akarere watorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu karere hanatowe abandi batandukanye mu buyobozi bw’umuryango.
Abatorewe kuzuza inzego mu Muryango wa RPF inkotanyi basabwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no gukorera hamwe mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023 ubwo hari habaye Inteko Rusange idasanzwe y’Umuryango wa RPF Inkotanyi aho batoye abanyamuryango basimbuye abatakiri mu myanya batorowe mu matora y’abagize Inzego z’Umuryango yabaye muri 2019.
Nsengimana Claudien, uherutse gutorerwa kuyobora akarere ka Musanze yatorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, kimwe n’abandi batandukanye batorerwe izindi nshingano bavuze ko batazigera batatira igihango bafitanye n’umuryango.
Undi umwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi baganiye na Mamaurwagasabo yavuze icyo biteze kuri aba bayobozi bashya batowe.
Yagize ati: "Tubifuzaho kurangwa n’imikorere inoze ndetse n’umuhate mu nshingano zabo za buri munsi kuko bashoboye kandi bashobotse; ubu natwe nk’urubyiruko turahari ngo tuzafatanye twese dusenyere umugozi umwe kugira ngo tugire ahafatika tugeza igihugu cyacu ahantu heza".
Undi munyamuryango witwa Valantine nawe yagize ati: "Twiteze umusaruro ukomeye cyane mu rwego rw’Umuryango kuko tugiye guhuza imbaraga n’aba bashya, abo twatoye tubizeyeho imbaraga n’ubushobozi kandi na bo ubwabo mu bigwi batugaragarije n’ibyo dusanzwe tubaziho, biduha icyizere cy’uko bazabishobora".
Mu zindi nzego zatowe harimo abayobozi mu Rugaga rw’Abagore Rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’aka Karere, barimo kandi Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera.
Ni mu gihe mu bagize Urugaga rw’Urubyiruko Rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, hatowe Perezida w’uru Rugaga, Visi Perezida, Umunyamabanga, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera na Komisiyo y’Ubukungu.
Vice Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Nzamurambaho Marcel yavuze ko kuba inzego zitari zuzuye byatumaga bavunika cyane, ndetse yasabye abatowe gukora nk’ikipe imwe.
Yagize ati: "Kuba inzego zitari zuzuye hari harimo icyuho, kuko mbahaye nk’urugero muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yagombye kuba igizwe n’abantu 10, yaburagamo abantu batatu ugasanga imirimo yose irakorwa n’abantu barindwi bonyine".
Vice chairman yakomeje agira ati: "Turasabwa gukora nk’ikipe imwe kugira ngo dukomeze gusigasira intumbero yo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, buri wese agakora yuzuzanya na mugenzi we, bizatuma ibyo abaturage banyotewe bigerwaho."
Aya matora yo kuzuza inzego z’umuryango wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere yabareye hirya no hino mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, turimo Gicumbi, Burera, Rulindo na Gakenke.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















