Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe akarere ka Musanze gakomeje kugaragara ko gafite imibare iri hejuru mu kugira abana bagwingiye, inzego zitandukanye zikomeje gufatanya umujishi mu rugamba rwo guhangana n’ki kibazo kimaze igihe kirekire, aho n’abakozi b’Urwego rufasha akarere gucunga umutekano (DASSO), batangiye gutanga umusanzu wabo ku miryango itishoboye mu kurwanya imirire mibi.
Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mata 2022 ubwo aba-DASSO uko ari 105 baremeye amatungo magufi (inkoko) ndetse banubakira uturima tw’igikoni bamwe mu bagore batwite babarurwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu mirenge itatu ari yo Musanze, Nyange na Kimonyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Bamwe mu bahawe izo nkoko babwiye Mamaurwagasabo ko biteguye guhangana n’imirire mibi ikomeje kugaragara muri aka karere, cyane ko basobanuriwe ko igwingira ritangira umubyeyi atwite kuzageza abyaye iyo atagaburiye neza umwana uri mu nda.
Mujawimana Kevine, umwe mu borojwe izo nkoko, yavuze ko amikoro make ari yo ntandaro yo kugwingira ku bana ariko nanone agasaba abagenzi be gushakisha ibishoboka byose byo gutunga umwana agakura neza.
Yagize ati "Amikoro make ni yo atuma tubura ibyo tugaburira umwana, ariko kuba baturemeye inkoko tuzabona amagi tuzajya tugaburira abana bacu ubundi bakure neza, cyane ko baduhaye impanuro z’uburyo twarwanya imirire mibi iwacu."
Nyirazaninka Esther yavuze ko bagiye kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda kugira abana benshi badashoboye kwitaho.
Yagize ati, "Kubyara ntabwo tugomba kubigira umushinga, ahubwo tugomba kubyara twabiteguye ku buryo umuntu abyara umwana afite icyo kuzamuha. Ikindi burya iyo ubyaye benshi niho usanga kubitaho bigoranye, ubu rero tugiye gukurikiza inama abayobozi baduhaye zo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana."
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Musanze, Munyandamutsa Venat, yavuze ko bahisemo iki kiciro cy’abagore batwite baturuka mu kiciro cya mbere n’icya kabiri kubera ko ari ho hatangirira igwingira, bakabona ko aba babyeyi baba bagomba kwitabwaho.
Munyandamutsa yagize ati, "Twakoze iki gikorwa ariko kizakomeza, abagore batwite ni bo bagerwaho n’ingaruka nyinshi zo kugwingira bikaba bihangayikishije imiryango nyarwanda by’umwihariko akarere ka Musanze; turi hejuru mu mibare ijyanye no kugira igwingira mu bana, ubu rero twagize ngo bazabyare abana bafite ubuzima bwiza."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle yashimiye DASSO yigomwe kuza gushyigikira aba baturage kugira babashe guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.
Kamanzi yagize ati, "Burya gutwita ni umushinga utegurwa, ukabanza kwigwaho bihagije; kuba rero Musanze ikomeje kugira imibare myinshi mu igwingira mu bana hagomba kubaho kuzamura imyumvire mu babyeyi kugira ngo ibyo beza bamenye ibyo bagomba kugaburira umwana bikubiyemo intungamubiri, kandi natwe dushimiye DASSO kuba baratekereje kuri aba babyeyi, ni ibintu byo kwishimira cyane."
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, kakunze gutungwa agatoki ku kibazo cy’igwingira mu bana ahanini gishingiye ku murire mibi, kuko agana bagwingiye ari 45%.
















