Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze-Gacaca: Babangamiwe n’ikimoteri gikomeje kubatera umunuko ukabije

Monday 13 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, barinubira ikimoteri cy’isiko rya Karwasa kibateza umunuko ukabije, bakifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Gacaca ahashyizwe ikimoteri kiri hagati mu ngo z’abaturage, bagasaba ko cyakimurirwa ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe mu baturage baturiye iki kimoteri witwa Ndagijimana Fabien yagize ati: "Iki kimoteri kiratubangamiye, baramena bikamanuka no mu muhanda, biratunukira cyane iyo imvura yaguye; turasaba ko ubuyobozi bwagikura hano kuko kiratubangamiye cyane."

Undi muturage witwa Uwineza Claudine yagize ati: "Nk’uko murimo kubibona iki kimoteri kiri mu nzira, uwakugeza hano imvura yaguye wakumirwa, biba binuka cyane, urabona ko amasashi anyanyagiye hirya no hino, turifuza ko bakimura ahandi hantu bakadukiza uyu mwana."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bamaze igihe babivuga ariko ngo ntacyo ubuyobozi bugikoraho.

Ku ruhande ry’ubuyobozi bw’isoko rya karwasa buravuga ko buzi iki kibazo ndetse ngo abayobozi bo mu karere ka Musanze bwarabasuye bubizeza ko bugiye kuvugana na kompanyi y’ubwubatsi NPD ikabatiza imodoka ikaza kubafasha ku buryo mu minsi mike bizaba byakemutse.

Serugendo Amosi, ni Perezida w’isoko rya Karwasa yagize ati: "Nibyo koko ikimoteri giteje umwanda kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze uyu munsi bwadusuye butwizeza ko bugiye kuvugana na NPD ikabatiza imodoka, ikazaza gutwara imyanda y’iki kimoteri."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable yavuze ko kuba mu murenge ayobora wa Gacaca hari isuku nke atari umwihariko, yemeje ko iki kimoteri giteje ikibazo kandi ngo ku bufatanye n’izindi nzego barimo kugishakira igisubizo.

Yagize ati: "Kuba mu murenge wa Gacaca hagaragara isuku nke, ntabwo twavuga ko hari umwihariko, kandi iki kimoteri nibyo giteje ikibazo ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe icyakorwa kandi akarere kabifatiye ingamba kugira ngo bikemuke vuba."

Usibye kuba aba baturage babangamiwe n’ikimoteri kibateza umwana barifuza ko bakubakirwa n’ubwiherero rusange kuko ubwo bubakiwe muri 2013 butigeze bukoreshwa narimwe, kubera ko imirimo yo kubwubaka yasubitswe butarangiye.

Amakuru mamaurwagasabo yamenye ni uko ubu bwiherero bwubatswe na Ecosan ariko imirimo ntiyarangira ndetse bukaba mu myaka 10 bwaramaze gusaza budakoreshejwe kuko usanga abantu bihagarika hanze yabwo, hakibazwa impamvu rwiyemezamirimo yamuritse ubwiherero butarangiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru