Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Gashaki baravuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana cyakomeje kuvugwa muri aka karere.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2023 ubwo bahabwaga inkoko zitera amagi, bazorojwe na bagenzi babo mu rwego rwo kwitura umushinga Prism wazibagabiye mu gihe gishize.
Abituwe babarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri cy’ubudehe, (nubwo bitagikoreshwa) binyuze mu mushinga "Prism" kugira ngo nabo borore inkoko mu miryango yabo, nabonere abana indyo yuzuye ndetse bateze n’imbere imiryango yabo.
Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko izi nkoko bahawe zizabafasha guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana babo.
Mutuyimana clotilide yagize ati: "Twishimiye iki gikorwa ku buryo bagenzi bacu baduhaye inkoko bakatwitura, izi nkoko zizadufasha kwigobotora ikibazo cy’imirire mibi mu bana bacu; turashimira umushinga ukomeje kutugeza kuri byinshi ndetse ubu abana bacu bagiye kujya barya amagi n’inyama, ntibazongera kuzahazwa n’igwira."
Undi muturage mu borojwe inkoko yitwa Mukangwije Josephine wo mu kagari ka Kigabiro.
Yagize ati: "Ubu ndishimye cyane, ngiye kujya ndya amagi, abuzukuru banjye babone amagi, mbese ubu tugiye kurandura burundu ikibazo kijyanye n’igwingira; babanje kutwubakira ibiraro byazo, nta kibazo na kimwe tuzagira, mbese turasubijwe."
Umukozi w’umushinga Prism mu karere ka Musanze, Bizimana Francois, avuga ko kimwe mu byatumye akarere ka Musanze kaboneka mu turere umushinga ukoreramo ari uko gafite ikibazo cy’ubukene n’ingwingira mu bana byagiye bigaragaza ko Musanze ifite iki kibazo.
Ati: "Mu turere twaje imbere muri 15 dufite bimwe mu bibazo bijyanye n’igwingira ry’abana n’ubukene Musanze irimo; kimwe mu byatumye akarere ka Musanze kaboneka mu turere uyu mushinga wa Prism ukoreramo ni ikibazi cy’ubukene n’igwingira mu bana. Aba baturage kuba bituye bagenzi babo ni ikigaragaza urugamba rw’iterambere n’aho bamaze kugera, twabyishimiye cyane, kandi twabasabye kuzazifata neza."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki, Munyentwali Damascene yashimiye iki gikorwa cyakozwe ndetse avuga ko bahawe izi nkoko kugira ngo abana bave mu mirire mibi ndetse abaturage bakomeze biteze imbere.
Ati: "Twabasize amavuta nabo bamenye kwinogereza; biteze imbere bahereye kuri izi nkoko bahawe uyu munsi ndetse twagize ngo bivane mu bukene ndetse arinako bahangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, bahangane n’imirire mibi ikomeza kugaragara mu bana. Turashaka ko aba baturage bacu bagira aho bava naho bagera mu mibereho yabo."
Prism ni umushinga wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ucungwa n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi( RAB) ukorera mu turere 15, harimo na Musanze tukaba dukorera mu mirenge 5 yo muri aka karere ariyo Rwaza, Gashaki, Remera, Gacaca na Musanze aho batanga amatungo magufi agizwe n’inkoko, intama , ingurube n’ihene.
Imiryango 85 niyo yahawe inkoko 850 , aho buri muryango wagiye uhabwa inkoko 10 zo mu bwoko bwa Saso, zigizwe n’inkoko kazi 6 ndetse n’amasake 4, nabo bakazagenda bitura abandi .
Kuri ubu uyu mushinga wa Prism umaze koroza imiryango 359 yahawe inkoko ndetse n’imiryango 119 imaze guhabwa ingurube.
Iyi gahunda imaze imyaka ibiri kandi hari icyagiye gihinduka mu mitekerereze y’abaturage ngo kuko babashije gukusanya amafaranga asaga miliyoni enye arinayo yaguzwemo izi nkoko n’ibikoresho birimo n’amabati yo gufasha bagenzi babo mu kubaka ibiraro.
Mubyo abana bariye harimo n’amagi