Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Gitifu arashinjwa kuvogera no gusahura urugo rw’umuturage

Tuesday 25 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, mu kagari ka Rwambogo hari umubyeyi witwa Mukanoheri Emeline ushinja Gitifu w’uyu murenge kumuvogerera urugo akanamusahura.

Uyu muturage yabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu aka kagari ka Rwambogo aho yavuze ko ababajwe n’uburyo uyu muyobozi yinjiye mu nzu ye agatwara radiyo yari mu cyumba aho uyu mubyeyi arara we n’ababna be.

Twashatse kumenya amakuru acukumbuye kuri iki kibazo maze tuganiriza uyu mubyeyi witwa Mukanoheli Emeline uvuga ko yiyambje n’izindi z’akarere ngo zibakemurire ikibazo hanyuma zihitano kubunga.

Yagize ati: "Ejo hari mu masaha ya saa 10h00’ asanga hari abantu hano muri karitiye bagize ibyago, ndimo kubokereza ibigori kuko bari bashonje hanyuma araza n’imodoka ahita aparika hano, umwana araza arampamagara mu gikari ndangije ndamubaza nti inzu yanjye winjiyeno gute? Ese hari umuntu usanzemo arimo kunywa inzoga ko amasaha dusanzwe tuyazi? Ubwo gitifu aba twaye radio yanjye nibwo nagiye ku karere kwiyambaza ubundi buyobozi."

Uyu muturage yakomeje agira ati: "Ubwo Gitifu bamuhamagaye ageze ku karere umuyobozi witwa Gafishi aravuga ngo nidusabane imbabazi, hanyuma baramubwira ngo najye kumpa radio yanjye. Ubwo nageze ku murenge nishyura Ngali y’ibihumbi 11, ariko icyo nsaba ni gute umuyobozi yinjira mu nzu, iyo asanga ndi mu makosa yari gushyiraho ingufuri ariko ni hano mba njye n’abana banjye; aka ni agasuzuguro, ubwo se iyo asanga nbaye ubusa byari kugenda bite?"

Ku ruhande rw’abari bahari nabo bagize icyo babivugaho, Kanyabugoyi Silvestry yagize ati: "Ejo umuyobozi yaraje ahohotera uyu mubyeyi, ntabwo yarari gucuruza, yasanze abantu bari hanze kubera ko hari umuturanyi wari wagize ibyago arangije arinjira hano mu nzu yikorera radio, arayitwara, kutuyoboza igitugu ntabwo aribyo none ko uyu mubyeyi ko atuyemo hano baragira ngo ajye he?"

Twifuje kumenya icyo uyu muyobozi avuga kuri iki kibazo maze ahakana yivuye inyuma ko atigeze avogera urugo rw’uyu muturage ahubwo ngo yavogeyere akabari katemewe.

Yagize ati: "Sinzi icyo yise kuvogera urugo rwe, ahubwo afite akabari yari yakoze urugomo ahagana saa 10h30’, ubwo iyo abyita kuvogera akabari katemewe yateretse intebe hanze abantu barimo guhita aho kumuhanda bafashe radio abantu barimo kubyina mu masaha y’akazi kuko turi muri gahunda yo kurwanya ubusinzi, kuko gufungura urubari ni saa 14h00’ kuko ubirenzeho arahanwa."

Abajijwe niba yaravogeye urugo rw’uyu muturage yagize ati: "Yari afite abantu benshi muri ayo masaha kandi ikosa yakoze yarihaniwe kuko barabibwiwe barabizi bose, radiyo yari imbere yako kabari ke, mu byukuri yari inshuro ya kabiri gusa nkuko yabisabiye imbabazi turizera ko atazongera kubikora. Yagiye ku karere kuvuga inkuru itarabaye, icyo nabasobanuriye ni ugukora mu masaha atemewe hanyuma bamubwiye kujya kwishyura amande yayishyuye."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba uyu muturage akorera muri aka kabari ariko anagatuyemo kandi afite n’abana, icyo nacyo ngo cyaba ari ikibazo.

Iyo ugeze hirya no hino mu karere ka Musanze usanga henshi mu dusantere hacururizwa inzoga hafunze mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubusinzi cyugarihe bamwe mu Banyarwanda, gusa hari bamwe usanga biyiba bagacuruza bafunze inzugi ibintu kenshi bituma habaho intonganya n’urugomo hagati y’abaturage n’abayobozi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru