Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Musanze hari abaturage batewe impungenge n’abagore na bakobwa barimo kwitwikira ijoro bakambura abantu utwabo, icyo bise "Gutera Kaci", mu gihe bitari bimenyerewe ko abagore n’abakobwa bagaragara muri izo ngeso mbi z’ubujura. Abaturage barasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano kubikurikiranira hafi bitarafata indi ntera.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo, bagaragaza impungenge batewe n’abo bagore n’abakobwa bari gukora ubwo bujura bitwikiye ijoro kuko harimo n’abashobora kuba bahatakariza ubuzima.
Zirahiga Mathias, ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza yagize ati "Njyewe nari mvuye mu kazi mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba nyura ku musore n’umukobwa ngirango ni abantu barimo kuganira bisanzwe, ngiye kumva numva abantu banturutse inyuma baramfata, kuko byari bintunguye mbanituye hasi bantwara telefoni n’amafaranga ibihumbi 17 nari mfite mu mufuka."
Maniraguha Claudine nawe yagize ati "Njyewe nari mvuye gukingiza umwana nyura mu isoko guhaha, ntashye nka saa moya z’umugoroba mpura n’umukobwa aramvugisha, mu gihe tukivugana numva umuntu ntazi yanshikuje isakoshe ariruka, sinamenye uwo ari we, nkiri kuzubara wa mukobwa anyereka ko amwirutseho naho bari kumwe njyewe si nabimenya."
Nyiranzabandora Thaciana nawe yagize ati "Ubungubu rwose ibintu byatuyobeye, gutera Kaci twari tuziko ari iby’abasore n’abagabo ariko rwose n’abakobwa ndetse n’abagore badutse mu gutera Kaci pe! Babyuka bicaye bwamara kugoroba ukabona barakarabye baragiye ukibaza icyo bakora bikakuyobera."
Umukuru w’umudugudu wanze gutangaza amazina ye, ku bw’umutekano we, waganiriye na mamaurwagasabo avuga ko nta mutekano bafite no mu mudugudu ayobora.
Yagize ati "Rwose umutekano wo ntawo, abajura baraturembeje, kuko aho bibera urujijo ni uko usanga higanjemo abakobwa n’abagore kandi ni ibintu bitari bimenyerewe; umuturage aratambuka ku bantu agira ngo ni umusore n’umukobwa barimo kuganira nkuko byahoze ahubwo ni bisambo."
Aba bose icyo bagarukaho nuko hashyirwo imbaraga zo guhashya ibyo bisambo byafatwa bikanjyanwa mu nkiko, mu byahamwe n’icyaha bagakanirwa urubakwiye kuko bazengereje abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko iki kibazo cy’ubujura bwitwikiye ijoro bukizi ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse ni z’ibanze hari ingamba bwafashe.
Ramuli Jeanvier ni umuyobozi wa karere ka Musanze, yagize ati "Ayo makuru twagiye tuyabona, hari n’inama twabikoreye byumwihariko kuri icyo kibazo, tuza no gufata ingamba ndetse inama twayikoranye n’abayobozi b’imirenge cyane cyane iyi mirenge yo mu mugi kugeza ku butugari n’imidugudu cyane yavugwagamo ibyo bibazo.
Wasangaga abaturage bafite impungenge zo kugenda mu masaha yigiye imbere cyangwa kuzinduka, tuza gusanga bidakwiye, dusuzumye icyo kibazo dusanga koko abo bantu hari aho bagaragara n’ingero zigatangwa z’abahuye n’icyo kibazo; hanyuma yaho dukoreye inama dufatanije n’inzego z’umutekano hagiye hashakishwa abakora ubwo bujura, kugeza uyu munsi hari abagiye bafatwa, tukaba dufite icyizere yuko birimo kugenda bigabanuka ugereranije n’ikigero byari biriho, tukaba dukomeje kandi tunizeza abaturage ko kubafata bikomeje kandi ko tuzagenda tubahashya umunsi ku munsi."
Kubufatanye ni nzego z’umutekono muri iki cyumweru gishize hamaze gufatwa abakora ubujura bwitwikiriye ijoro (gutera Kaci) bagera kuri 28.















