Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Haragaragara umwanda mu maresitora n’utubari

Friday 18 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Mu karere ka Musanze umurenge wa Muhoza haragaragara umwanda mu marestora atandukanye aho abagana ayo marestora bavuga ko babangamiwe n’umwanda uri ku bikoresho nk’amasahane ndetse nahatunganyirizwa ibyo kurya, bamwe bakabona biterwa nuko usanga bafite aba kiriye benshi kandi abakozi ari bake nabyo.

Bamwe mu bagana ayo marestora babwiye umunyakuru wa Mamaurwagasabo ko batewe impungenge n’umwanda ugaragara hamwe na hamwe mu marestora, ko bahkura inzoka zo mu nda, bikaba byabatera indwara batazi bityo bagasaba ko ubuyobozi bwahagurukira abafite ubwo bucuruzi.

Ahatunganyirizwa ibiribwa hagaragara ko isuku ari nke

Hitayezu Marcel ni umwe mu bakunze gukoresha restaurant bitewe ni miterere y’akazi akora, yagize ati "Akenshi amazi bogesha niyo ahangayikishije kurenza ibindi byose; iyo umuntu amaze kurya isahani bahita bayidubika mu mazi agahita ayikuramo atayogeje akaguherezaho ibiryo. Ikibazo kiraduhangayikishije cyane, ikigaragara abakiriye ni benshi ariko abakozi ni bake."

Kamana Jean Marie Vianney nawe yagize ati "Nta hantu na hamwe hari isuku, hari naho maze kuva nsanze bidatunganye ndabyihorera, mpise mbura apeti, harimo umwanda ukabije pe."

Abakora ubucuruzi bwa restaurant bavuga ko ku kibazo cy’umwanda ubavugwaho bagiye kwisubiraho.

Haja ni umucuruzi wa restaurant muri Musanze, yagize ati: "Twafashe ingamba yo kurwanya umwanda mu mujyi wa Musanze kubera ko umujyi wa Musanze ni wo mujyi w’ubukerarugendo."

Munezero Theogene nawe yagize ati "Twafashe ingamba zo kwikebura ufite abakozi batambara neza, ibikoni bitameze neza; ntabwo twakwitwaza covid-19 ngo tugaburire abantu ibiryo bitameze neza."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza butangaza umwanda ugaragara hamwe na hamwe mu marestora n’utubare ko buri wese agomba kwita ku isuku bitaba ibyo ibihano biramutegereje.

Manzi Jean Pierre Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, yagize ati "Gukora ibyiza ariko hatarimo isuku byabangamira abagana izo serivisi, no ukubiharanira umuturage wese ukorerara mu murenge wa Muhoza, uhatuye, uhagenda akwiye kwitwararika akagira isuku, akambara neza ndetse agatunganya naho akorera. Hari ibihano inama njyanama yateganije bakanamenya ko gukora nabi hari amabwiriza abihana."

Umujyi wa Musanze habarurwa amaresitora n’utubari bisaga 60 bikorera mu murenge wa Muhoza.

Hashyizweho ubukangurambaga bw’isuku mu gihe cy’ukwezi, ni ubukangurambaga buje bwiyongera ku gitondo cy’isuku cya buri wa gatatu ndetse n’irondo ry’isuku mu gukomeza kwimakaza isuku mu mujyi wa Musanze.

Inyuma mu gikoni ntiwakifuza kuhagera mbere yo kurya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru