Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere mu cyerekezo 2050 , mu karere ka Musanze hakomeje kuzamurwa inyubako zitandukanye ariko zimwe zubatswe mu kajagari, bikavugwa ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere twunganira umujyi wa Kigali, gusa iyo ugeze mu nkengero z’uyu mugi usanga hazamurwa inyubako zimwe na zimwe zubatse mu kajagari hirya no hino ,mu gihe bamwe mu bayobozi batungwa agatoki mu gutanga uburenganzira bwo kuzamura izi nyubako hatanzwe akantu cyangwa se ruswa mu magambo yeruye.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yaganiraga na bamwe mu baturage batuye mu mirenge yegereye Umujyi Musanze, bavuze ko nabo bibateye impungenge z’akajagari gakabije bashobora guhura nako mu myaka iri imbere nihatagira igikorwa; ikindi ngo ni uko usanga hagenewe imihanda muri karitsiye usanga hagenda hubakwa inzu bigafunga ya mihanda ifasha kugenderanirana.
Umwe mu baduhaye amakuru, twamuhaye izina rya Munyemana ku bw’umutekano we, atuye mu murenge wa Cyuve nawo ugaragaramo ako kajagari mu myubakire.
Yavuze ko ba Mudugudu na ba gitifu ari bo ntandaro yo kubaka mu kajagari cyane ko ari bo umuturage anyuraho mbere yo kubaka.
Munyamana yagize ati "Kenshi usanga ba mudugudu, Gitifu ndetse n’abashinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka bagira uruhare mu kubaka mu kajagari, hari ikintu bahabwa mbere yo kwemerera umuturage kubaka."
Akomeza agira ati "Erega hari n’igihe umara gutanga ako kantu hanyuma undi muyobozi utarigeze afata kuri ako ka bitugukwaha akaza inzu imaze kuzura akayisenya; urumva ko biba bimaze gufata indi ntera, mudufashe rwose."
Niyitegeka JMV ni umuturage nawe twasanze muri uwo murenge, yatubwira ko ntagikozwe ngo leta ice imihanda, uyu mujyi wazisanga mu kajagari gakabije ku buryo wazajya ubura n’aho unyura n’amagaru.
Niyitegeka Yagize ati "Usanga hari ahagenewe kunyura umuhanda ndetse n’abaturage babizi, mu minsi mike wahanyura ugasanga hari kuzamurwa inyubako, wabaza bakubwira ko umuhanda utakihanyuze ukibaza uko byagenze bikakuyobera."
Uyu muturage akomeza agira ati "Leta nidufashe, kuko hano muri Musanze, usanga hari n’abayobozi bamwe bitwaza ububasha bafite mu mudugudu cyangwa mu murenge bakubaka mu buryo butemewe. Ibyo rero bidakosowe twazisanga nta naho gukandagiza ikirenge cyangwa ntaho kunyuza ibinyabiziga."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo maze Visi Meya ushinzwe ubukungu, Rucyaha Mpuhwe Andrew, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse hari n’abamwe batangiye gutahurwa barimo na mudugudu ndetse hari n’abandi batangiye gusenyerwa amazu bubatse mu buryo butemewe.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mudugudu wafashwe yubaka mu buryo butemewe agiye guhagarikwa mu nshingano yari afite kandi iyo nzu igahita isenywa .
Visi Meya Rucayahana akomeza agira inama bamwe mu bayobozi bakora ayo manyanga kutijandika muri ayo makosa kuko ashobora gutuma bahanwa ndetse agasaba abaturage gutinyuka bakajya babatungira agatoki.
Yagize ati" Nkubu muri gahunda y’akarere turimo gukorana na (Rwanda housing ) n’ikigo gishinzwe imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, kugira ngo turebe uburyo twashakisha ubushobozi no mu bandi bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe ko hakorwa izindi (master plan), igishushanyombonera; abaturage nabo ntibakwitwaza kubaka mu kajagari kuko nta mihanda yaciwe ahubwo nabo bakabigizemo uruhare mu guca imihanda nkuko bigenda hamwe na hamwe mu gihugu harimo Kigali na Bugesera."
Mu mwaka ushize wa 2021 igishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze, cyari ku buso bwa Hegitari (7.288 Ha). Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22%, amapariki n’ubusitani bukiharira 17%, ibikorwa remezo by’imihanda n’ibirebana n’ingendo 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, no kubungabunga imigezi byose hamwe byihariye 16%.
Muri aka karere ka Musanze abaturage bavuga ko batazi ahagenewe guhingwa cyangwa kubakwa , yewe nahagenewe ibikorwaremezo, bakaba basaba ubuyobozi kubasobanurira neza igishushanyo mbonera cy’akarere, mu rwego rwo kugira ngo hirindwe imiturire y’akajagari.
Ni iki ubuyobozi bwa ‘ONE STOP CENTER’ buvuga kuri iki kibazo?
Sebasore Javan ni umuyobozi wa One Stop Center mu karere ka Musanze, avuga ikibazo cy’iyo ruswa bakizi ko mu nzego z’ibanze itangwa, ariko hakaba hagikorwa isuzuma ryimbitse cyane ko nta kibazo cyayo bari bakira, agahamya ko batazihanganira umuyobozi uwo ariwe wese ushobora gufatirwa muri iryo kosa.
Agira ati, “Hano nta kibazo cya ruswa turahura na cyo, gusa abubaka badafite ibyangombwa bo ni benshi kandi iyo bafashwe barahanwa, gusa ntabwo ajya hejuru ngo yerure avuge ko aba yatanze ruswa. Urumva rero ntabwo dushobora gushinja umuntu tutamufashe.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ruswa iba iri mu bantu babiri, haba uwayitanze n’uwayakiye, ari naho ahera asaba abaturage kutijandika muri ruswa, ahubwo bagafata iyambere mu gutungira abayobozi agatoki aho yaba igaragaye.
Imyanzuro y’Inama yahuje Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’imiyiborere (RGB ) n’Umuryango ushinzwe kurwanya Ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda ), tariki ya 07 Gicurasi 2020, igaragaza ko ruswa yiyongereye cyane cyane mu myubakire y’akajagari, no kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku kigero cya 61%, mu gihe inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa muri uyu mwaka ku kigero cya 35,5%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2020 hatanzwe ruswa igera kuri Miliyoni 19,213,188 Frw, muri ayo mafaranga, agera kuri 14,288,500 Frw angana na 74,37% akaba yarakiriwe n’inzego z’ibanze, ari na zo zaje ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka wa 2020.
Abaturage ntibarasobanurirwa igishushanyombonera cy’Umujyi wa Musanze
















