Umugiraneza Alice
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze hari imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka bo bavuga ko kubera kubura ibikoresha by’ishuri bituma abana babo batitabira kujya kwiga nk’abandi bana, bakavuga ko bagize amahirwe hakaboneka ubufasha nabo bakiga bakajijuka.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bo mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu, mu mudugudu wa Gunga, bavuga ko nabo bazi neza ko kwiga ari ingirakamaro, kuko bituma umuntu wize ashobora kwiteza imbere mu mibereho ndetse no mu buzima bwa buri munsi.
Mukaderege Pelagie w’imyaka 40, afite abana 8 yagize ati "Njyewe mfite umunyeshuri wakoze ikizamini cya Leta cya toronkome (Tronc Commun), ntiyagize amahirwe aratsindwa ariko yasubiye gusibira none nabuze ibikoresho; habe namba, nabuze amakaye, imyenda, inkweto bari guhora bamwirukana."
Akomeza avuga ko akeneye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo nawe arebe ko Leta y’Ubumwe ihora ibatekerezaho hari icyo yamufasha.
Mutezinka Dative ni umuturanyi wa Mukaderege, yagize ati "Njyewe mbona abana batiga ariko leta ibashakiye ibikoresho by’ishuri bajya kwiga."
Akomeza avuga ko kubaho kw’Abasigajwe inyuma n’amateka bigoye kuko nk’abana babo batiga bajyana n’ababyeyi guceba (guhingira) ibirayi.
Ku rundi ruhande, abana baganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko ababyeyi babo ari bo bababuza kujya kwiga kuko ngo nta bushobozi bwo kugura ibikoresho baba bafite.
Irasubiza Nadine Aline, yaganiriye n’umunyamakuru ubwo yari avuye gutashya inkwi ahagana mu ma saa sita z’amanwa.
Yagize ati "Niga mu mwaka wa mbere wa mashuri abanza, ni mama wambujije kujya kwiga uno ngo njye gutashya inkwi zo gutekesha."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bwo buvuga ko abana basigajwe inyuma n’amateka bagira umwihariko wabo mu kubafasha.
Uwitonze Annonciatha, ni umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Musanze, yagize ati "Njyewe mu kanya niyo mvuye ariko abo batiga ntabo nabonye, kuko twari turimo kwakira ibikoresho bya transformation minisitiri yabageneye, kuko niyo ibafasha, ariko ayo makuru y’abana basigajwe inyuma n’amateka batiga ntayo mfite, birasaba kuyakurikirana."
Umurenge wa Musanze ho mu kagali ka Kabazungu, mu mudugudu wa Gunga utuyemo Abasigajwe inyuma n’amateka uhanye imbibi n’umurenge wa Kinigi, Cyuve, Kimonyi ndetse n’uwa Muhoza.
Si Abasigajwe inyuma n’amateka gusa bafite ikibazo cya kubura ubushobozi bwo kubona ibyangobwa nkenerwa by’umunyeshuri hari n’abandi bana umunyamakuru yahuye nabo mu muhanda batagiye kwiga, bamwe bakavuga ko bavuye mu ishuri kubera ko nta myenda y’ishuri bafite.
















