Alice Umugiraneza
Mukarere ka Musanze mu Murenge wa Musanze hari abana b’akobwa babyariye iwabo bafite myaka 16, bavuga ko nyuma yo kubyara byabagizeho ingaruka zikomeye kuko byahise byangiriza ejo hazaza habo ndetse batangiye inshingano zo kurera bakiri bato nabo bagikeneye kurerwa, muri bo hari abajya batekereza kwiyahura bakibuka ko nta we basigiye abana.
Muri bo harimo bamwe banihakanywe n’ababateye inda abandi babemeye bavuga ko ntacyo babamariye kuko nubundi usanga inshingano zo kurera zifite umwe undi ari ntibindeba.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bakiri bato bavuga ko kuri ubu ubuzima bubagoye cyane ko usanga n’ababyeyi babo bakibatoteza, mbese badafatwa nk’abandi bana.
Akibgebeye Epiphanie yagize ati "Njyewe na byaye 2017 mfite imyaka 16 niga mu wa 3 w’icyiciro rusange, nkimara kubyara niho nabuze amahirwe y’ubuzima bwanjye. Kuko nkimara gutwita nahise ntangira inzira y’umusaraba kuko bwari ubuzima bugoye, mu rugo bahise banyanga mba nk’igicibwa.
Nahise ntangira gushakisha ubuzima bwo kwita ku mwana, ngakora akazi ko gukora ikiyede, naba ntakabonye nkajya guhingira abandi kugira ngo umwana abone imibereho."
Akomeza avuga ko nyuma y’igihe uwamuteye inda yaje kwemera kwandikisha umwana ariko n’ubundi ngo kwari nko kumwikiza.
Ati "Kumwandikisha bwari uburyo bwo kwirengera kuko nta kintu amfasha kandi umwana ageze igihe cyo kujya ku ishuri."
Uwamahoro Claudine nawe yabyaye akiri umwana ariko aho ubuzima bumugeze ajya atekereza kwiyahura akibuka ko nta we yaba asigiye umwana we.
Yagize ati "Nabyaye 2019 niga mu mwaka wa 2 w’icyiciro rusange, mu by’ukuri mfite Papa na Mama ariko bamfashe nk’igicibwa kuko mu rugo nta jambo mfite nabo tuvukana nabo baba bantoteza cyangwa batoteza umwana wanjye, ngo ’genda wa kinyendaro we’, nkumva ikiniga kiramfashe cyane ko numva ntekereza no kwiyahura ariko nkumva umwana wanjye ntaho naba musize, nuwo twabyaranye yahise atoroka naramubuze. Iwacu bagiye iwabo w’umuhungu kumureba basanga ataraza, nabajije iwabo w’umuhungu babasubije ko nabo umwana wabo bamubuze."
Iyamumpaye frolence yagize ati"n\Nakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza nyuma amafaranga yaje kubura sinakomeza kwiga nicara umwaka nibwo naje gutwita; nyuma yo gutwita ibintu birankomerera mu rugo bose baranyanga bakajya birirwa banyirukaho. Naje kugira ikibazo mbyara bambaze ntagikoresho na kimwe naguze nk’umubyeyi kuko nta bushobozi na buke nari mfite kuko umugabo twabyaranye nawe yari yaranyihakanye abwira ko atanzi."
Akomeza avuga ko umwana we agize imyaka 3 n’igice akeneye kwiga ariko kugira ngo abone ibikoresho by’ishuri ni ugukora ikiyede nabwo iyo yabonye aho akora.
Abakobwa bose baganiye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bavuze ko bakorerwa ubuvugizi bagashakirwa icyo gukora nko kwiga imyuga itandukanye kugira ngo babashe gukomeza kurera abana babo kuko byabarinda no kushukwa n’ubusabusa ndetse bigaca no gusuzugurwa.
Ababyeyi bafite abana ba bakobwa babyariye iwabo nabo babwiye mamaurwagasabo.rw ko biteye ikimwaro kugira umukobwa akabyarirara mu rugo ko bakwiye gufata ingamba zo kwigisha abakobwa ibijyanye ni myororokere hakiro kare kugira ngo bitazaba ku bandi cyangwa bikongera kubabaho.
Mukamurigo Magnifique, ni umubyeyi ufite umuryango wa bana 9 arera, yagize ati "nNyewe ikibazo cyo kubyara kw’abakobwa mbona byarabaye nk’iyorezo; ababyeyi dusabwa kuganiriza abakobwa bacu kuko bitera intimba mu mutima kumva ngo umwana wawe aratwite."
Akomeza avuga ko nawe afite umwana wa byaye undi mwana ariko bikimugora cyane.
Yagize ati "Byarangoye ku byakira, nkimara kumva ko atwite nahise ngira ihungabana ariko birashoboka ko ubwa mbere byari impamuka, ariko abyaye bwa 2 ntabwo yanyinjirira mu rugo kuko biramvuna cyane, mbamfashe izindi nshingano kwishyura mituelli, kugaburira amashuri n’ibindi ."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze buvuga ko ikibazo cy’abo bakobwa bukizi, burimo kukora ibishoboka byose ngo bufashe abakobwa bagize ibibazo byo kubyara bakiri bato.
Karihungu Justin, ashinzwe imibereho myiza mu murenge wa Musanze yagize ati "Barahari, hari abo dufasha kwiteza imbere mu dushinga duto duto aho buri mwana tumuha ibihumbi ijana, 100000frw arko hari n;abo duha 50 000 frw, uko ubushobozi bubonetse turabafasha kugira ngo bakore imishinga iciriritse."
Akomeza avuga ko abakobwa bihakanywe n’ababateye inda bakabatererana babafasha kugana inkiko nubwo bamwe mu bakobwa babyaye badakunda kubivuga.
Kugeza ubu abakobwa babyariye iwabo bo mu murenge wa Musanze bamaze gufashwa ni 6 ariko hari n’abandi bari ku rutonde rw’abazahabwa amafaranga vuba.















