Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze:Hari abana 5 b’abakobwa basenyewe inzu none abashinzwe umutekano batangiye kubasambanya bamwe batwaye inda

Sunday 17 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze umurenge wa Muhoza, akagari ka Kigombe, umudugudu wa Rukereza hari abana babakobwa bari mu kigero cy’imyaka 13 na 14 bavuga ko basenyewe inzu basigiwe na Se wafunzwe nyuma yo kwica nyina ubabyara.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga aho batuye mu mudugudu wa Rukereza aba bana b’abakobwa bavuze ko bakomeje guhura n’akarengane bakaba batakambira Leta ko yagira icyo ibakorera bagasubizwa inzu y’ababyeyi babo.

Umwe muri bo twamuhaye izina rya Uwimana ku bw’umutekano we, mu gahinda kenshi yagize ati, "Nyuma yaho umubyeyi wacu afunzwe (Papa) azira kwica Mama natwe ubuzima bwabaye bubi, batwita ibicibwa ndetse bigera n’aho badufunga amezi atandatu mu nzererezi. Ubwo tugarutse nibwo twasanze iyi nzu barayikuyemo inzugi n’amadirishya."

Aba bana bakomeza batunga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano kuba ari bo babakoreye ibikorwa byo gusahura imitungo y’ababyeyi babo mu gihe bari bafungiye mu bigo by’inzererezi.

Bafungiwe mu kigo cy’inzererezi bagarutse basanga inzu yabo yakuwemo amadirishya n’inzugi none abashinzwe umutekano barabubikira bakaza kubasambanya bitwikiriye ijoro

Undi twahaye izina rya Mukaneza yagize ati, "Abayobozi Mbere yo kudufunga bahoraga bavuga ko twananiranye, ndetse twabagaragarije ikibazo dusanze ibi byarakozwe ntibagira icyo babikoraho, tukaba twifunza ko twarenganurwa kuko bamwe muri twe batangiye kongera kubafunga bitewe nuko twavuganye n’abanyamakuru."

Bakomeza bavuga ko bitewe nuko bameze nk’abarara hanze hari igihe abacunga umutekano muri uyu mudugudu wa Rukerereza bajya baza kubasambanya ku gahato bakaba bifuza ko bahabwa ubutabera bukwiye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko aba bakobwa babateye impungenge z’imibereho yabo, bagaheraho basaba Leta y’u Rwanda ko yabashakira icyo gukora kijyanye n’imyuga cyane ko bakiri bato.

Uwitwa Twizerimana Jean Claude yagize ati "Ubundi uru rugo rwari urwa Nizeyimana Phabien wishe umugore we hanyuma aba bana basigara bandagaye, ariko bashakiwe icyo gukora basubira mu buzima bwiza, bagashakirwa imyuga yo gukora kuko barafungwa uyu munsi ejo bagafungurwa, urumva ko ntacyo nubundi baba bakemuye."

Uwimana Selverien ni se wabo w’aba bana, avuga ko Se na Nyina bahoraga mu makimbirane birangira ngombwa umugabo yishe Nyina w’abana, ubwo abana batangiye guhura n’ibibazo ndetse birimo no kuba inzu yabo yarasenywe n’ubuyobozi.

Uwimana yagize ati "Se amaze kwica nyina aba bana byabaye ngombwa ko tubafata ngo tubashyire mu muryango barabyanga bakomeza kuba mu nzu y’ababyeyi babo, gusa hashyize igihe gito numva ngo barafunzwe ngiye kureba urugo rwabo nsanga nta madirisha n’inzugi bikibamo, ubwo tukaba dusaba ko inzu yabo bakongera kuyibasanira ndetse Leta ikareba n’uburyo yabigisha imyuga."

Nubwo Umukuru w’Umudugudu wa Rukereza avuga ko aba bana banariranye ntibemeranya n’ubuyobozi bw’Akarere nkuko umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yabibwiye itangazamakuru.

Ramuli yavuze ko nta mwana unanirana ahubwo harebwa uburyo bushoboka bwose bagasubizwa mu ishuri kugira ngo bazagire icyo bimarira.

Meya yagize ati "Nta mwana unanirana ahubwo umuyobozi aba akwiye kureba uburyo basubizwa mu ishuri bakigishwa amasomo asanzwe abandi bakigishwa imyuga kugira ngo baziteze imbere, kandi natwe ntabwo twashimishwa no kuba aba bana babaho muri ubu buzima. Kandi iri tsinda tuzaryegera turigire inama, kuko Se kuba yarafunzwe ntibivuze ko batarererwa mu muryango wabo."

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari andi makuru twamenye ko babiri muri aba bana bongeye gufungwa bazira gutanga amakuru y’imibereho yabo dore ko bamwe muri aba bana batwite hakibazwa ahazaza habo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru