Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Hari abaturage badafite amakuru ku nguzanyo Leta yabashyiriyeho

Wednesday 6 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange baravuga ko nta makuru bafite ahagije ku nguzanyo yagenewe abo mu kiciro cya Mbere n’icya Kabiri cy’Ubudehe, atangwa ku nyungu nto cyane ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Nyange ndetse bamwe bavuga ko baheruka babibwirwa mu Nteko Rusange y’abaturage ariko ntibarayabona na rimwe bakaba basaba guhabwa iyi nguzanyo.

Nyiraneza Jacqueline, umwe mu bagore batuye muri uyu murenge, avuga ko abyumva babivuga ko hari amafaranga angana n’ibihumbi ijana (100,000Rwf) ahabwa abaturage bakazungukira Leta 2% ariko akaba atarayabonaho na rimwe.

Nyiraneza Jacqueline yagize ati, "Twumva abayobozi bavuga ko hari amafaranga y’inguzanyo ahabwa abaturage bo kiciro cya mbere n’icya kabiri ariko njye sindayabonaho na rimwe, ndamutse nyabonye nakwiteza imbere ku buryo nava mu kiciro ndimo nkajya mu kindi."

Mukamana Josephine nawe uvuga ko nta makuru ahagije baba bafite kuri aya mafaranga y’inguzanyo.

Ati "Kandi baduhaye iyo nguzanyo twayibyaza umusaruro tukiteza imbere ariko nibwo nabyumva ko ayo mafaranga atangwa.

Akomeza agira ati, "Ntabwo nzi niba hari amafaranga atangwa, nibwo nabyumva, kandi nanjye nyabonye yamfasha ariko ubwo tubimenye turajya ku murenge batubwire inzira binyuramo ku basaba iyo nguzanyo."

Umukozi ushinzwe umurimo, ishoramari n’amakoperative (BDE) mu murenge wa Nyanga, Ntabareshya Cyprien yavuze ko hari abaturage bataramenya uburyo bwo gusaba iyi nguzanyo iba ingana n’amafaranga ibihumbi 100,000rwf akazishyurwa mu myaka ibiri hongereweho ibihumbi 2000 Rwf.

Yagize ati "Iyi gahunda yo gutanga inguzanyo irahari nkuko bikorwa n’ahandi mu yindi mirenge, abahabwa aya mafaranga ni abo mu kiciro cya Mbere cy’Ubudehe, aho babanza gukora umushinga twawemera tukabaha amafaranga, nanone kandi hari umuntu tubona atayakwiye kuko tubona umushinga yatanze udasobanutse."

Akomeza avuga ko bitewe nuko iyi gahunda yaje mu gihe cya Covid-19 abaturage bamwe ari yo mpamvu batabimenye neza.

Ati "Kubera ko nta nteko z’abaturage ziba zabaye, ariko ubu bazagenda babimenya bahabwa amakuru n’abandi bagenzi babo Ku buryo uwumva afite umushinga ugaragara yazatuzanira umushinga agafata iyi nguzanyo akiteza imbere."

Abaturage bavuga ko nibamenya iby’iyo nguzanyo bizabafasha kwiteza imbere

Aya mafaranga atangwa n’ishyirahamwe ry’uturere (LODA), yagenewe abaturage batishoboye babarizwa mu kiciro cya mbere n’icya Kabiri cy’Ubudehe mu rwego rwo kugira ngo biteze imbere. Uhawe iyo nguzanyo agenda yishyura mu byiciro bitewe n’umushinga yateguye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru