Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Barbara hanze nyuma yo gusenyerwa n’ibiza ntibahabwe ubufasha.
Abaturage basenyewe n’ibiza by’imvura mu kwezi kwa Nzeli 2022, ubu barasaba ko bahabwa ubufasha kuko bamaze igihe kirekire banyagirwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho izo nzu zubatse, asanga ibisenge byazo byaragurutse.
Nyiransabimana ni umwe mu basenyewe n’ibiza yagize ati: "Kuva ibiza byadusenyera twakomeje kunyagirwa kugeza ubu; turasaba ko badusakarira inzu tukabona aho dukinga umusaya. Ubu urabona ko turi hanze imvura irara itunyagira amanywa n’ijoro, tubayeho nabi dukeneye gutabarwa."
Aba baturage bakomeza bavuga ko iyo imvura ibaye nyinshi cyane bajya gucumbika mu baturanyi ndetse bakavuga ko ubuyobozi bwirengagihe ikibazo cyabo ngo kuko iyo babaha agaciro bakabaye bariho muri ubu buryo barimo uyu munsi.
Undi muturage witwa Dusengumuremyi Claudine yagize ati: "Usibye Gitifu watugezeho bikimara kuba ntawundi muyobozi uratugeraho, turara hanze, cyangwa tukitwikira imitaka kugira ngo imvura itatunyagira ari nyinshi. Turifuza ko Leta yatubabarira ikareba uko yatugenza."
Mu nkuru twabagejejeho mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka, umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle twari twamubajije icyo bagiye gukorera iyi miryango yose uko ari 56 yasenyewe n’ibiza maze atubwira bagiye kubakorera ubutabazi bw’ibanze bwihuse ariko barategereje baraheba.
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko bakoze icyegeranyo cy’ibyangiritse basanga batabifitiye ubushobozi kuko ari benahi, bahitamo kwandikira Minisiteri ishinzwe ubutabazi kugira ngo bazabafashe kwita kuri aba baturage.
Yagize ati: "Kugeza ubu twandikiye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo tubashe kubatabara."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko basabye abaturanyi kuba bacumbiye iyi miryango yasenyewe n’ibiza kugira ngo ntinyagirwe mu gihe batarababonera.




















