Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Hari abaturage barambiwe kuvoma ibizenga byo hasi

Thursday 3 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Musanze mu tugari twegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga batangaza ko barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda uterwa no kuvoma amazi y’ibizenga byo mu mugezi wa Nyabitondore.

Ni abatuye mu tugari twa Rungu na Murago n’utundi twegereye iyi Pariki two mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Gataraga, bamubwiye ko hashize igihe kirekire batakambira abayobozi, babasaba kuzabegereza amazi meza ariko barahebye.

Umwe muri bo witwa Nyirabageni Beatrice yagize ati: "Turasaba ko twahabwa amazi meza; abana bacu ndetse natwe ubwacu indwara ziratuzahaza, tuvoma ibi bizenga byo mu mugezi wa Nyabitondore kandi urabona uburyo aya mazi asa."

Nzitonda Innocent nawe yagize ati:"Ikibazo cy’amazi kimaze kuba akarande, tuvoma imikuku ireka iyo imvura yaguye; uko uri kureba Muhongozi niyo tuvoma, abenshi bazamuka mu kirunga kujya gushaka amazi mu ishyamba."

Aba baturage bakomeza bavuga ko iyo imvura itaguye mu gihe cy’izuba bazamuka umusozi bakajya kuvoma mu ishyamba ku buryo n’inyamaswa zishobora kubica bari kudaha ibizenga ari nayo mpamvu bibaza impamvu bategerezwa amazi.

Bakomeza bavuga ko iyo batinye kujya mu ishyamba kudaga ibirohwa bafata urugendo bakajya gushaka amazi meza aho bakoresha amasaha atari munsi y’abiri, nyamara ngo bitagakwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ko hari umushinga uhari wo guha amazi abaturage bari mu nkengero z’ibirunga witwa "Volcanoes Belt" ugeze kure.

Yagize ati: "Hari umushinga witwa Volcanoes Belt uzageza amazi kuri aba baturage batuye mu nkengero za Pariki y’Ibirunga ndetse aho amafaranga azava hamaze kuboneka kandi umushinga ugeze kure harimo gutegurwa ibitegurwa kugira ngo hatangwe isoko noneho haboneka abazaza gukora iyi gahunda."

Uyu muyobozi yizeza abaturage ko bashonje bahishiwe, mu minsi mike amazi meza azavageraho ntakabuza kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza.

Zimwe mu ngaruka zo kutagira amazi meza kuri aba baturage zirimo kuba iyo bakoresheje amazi mabi bibasirwa n’indwara zirimo inzoka zo munda, ndetse bongeraho ko bituma abana babo bagwingira, ngo n’abantu bakuru bararwaragurika bitewe n’amazi mabi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru