Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka w’amashuri wa 2022-2023 urangire, hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Musanze bari mu ihurizo rikomeye bibaza uburyo bazishyura amadeni babereyemo ba rwiyemezamirimo bagiye babagemurura ibiryo ku mashuri.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga ku kigo cy’amashuri abanza cya Migeshi giherereye mu Murenge wa Cyuve, yatunguwe no guhura n’abana saa 11h30’ bagenda bataka inzara, ko batigeze bafata ifunguro rya sasita maze ageze mu kigo ahagana saa 12h00’ asanze umuyobozi w’ikigo atangiye inama y’ababyeyi, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo no kubashyishyikariza kwishyurira umusanzu w’amafaranga yo kurya, azwi nka School Feeding.
Inama y’ababyeyi yibanze ku madeni y’funguro ry’abana agera kuri miliyoni 6
Twifuje kumenya impamvu abana batariye muri iki kigo maze umuyobozi wacyo avuga ko byatewe n’inama bari bafitanye n’ababyeyi ariyo mpamvu batigeze bateka, ariko atunga agatoki ababyeyi kugenda biguruntege mu kwishyurira abana amafaranga asabwa.
Bamwe mu babyeyi baganiye n’umunyamakuru bavuze ko batemeranya n’ikigo kuri ayo madeni ngo kubera ko nta mwana uhabwa ibiryo atarishyuye, mu gihe ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko bugiye kwitabaza inzego za leta ababyeyi bakazishyura aya mafaranga ku gahato.
Nshimiyimana Innocent umuyobozi w’ikigo cya Migeshi yagize ati: "Nta gihe abana batarya, keretse iyo habaye konji, muri 2021 ntabwo amashuri y’incuke yari yagahawe capitation guide, ubwo twasabaga ababyeyi ayo kurya 4700Frw ku gihembwe ariko agatangwa na bakeya, ntihagire nuzana ingurane y’imyaka, ubu rero ayo mafaranga tubara nka miliyoni 6 abana ntabwo bitabiriye kuyatanga, kandi bakarya ntawe twasubije inyuma."
Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Kugeza kuri iyi saha barwiyenezamirimo baracyagemura ibyo kurya, ariko icyo cyuho cy’amafaranga atarishyuwe byatumye tugwa mu myenda, nkizo miliyoni 6 iyo tuzibona nta mwenda tuba turimo, gusa dufite amalitse y’abana bagiye bishyura n’abatarishyuye, niyo tuzakoresha kugira ngo tuzakiranuke na ba rwiyemezamirimo, gusa turabona ababyeyi gahunda bafite zo kutwishyura."
Abajijwe niba iki kibazo hari ahandi bakigejeje, umuyobozi w’ikigo cya Migeshi avuga ko bataragishyikiriza umurenge gusa ngo babona bakwiye kuzitabaza izindi mbaraga kugira ngo uyu mwenda uzishumyurwe.
Nzigira Fideli, ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze, yasabye ababyeyi kuzuza inshingano zabo za kibyeyi kugira ngo bazishyurire abana babo,ndetse ngo hakwiye kubaho kwigisha buri wese akamenya inshingano ze.
Aragira ati: "Nk’umuyobozi w’ishuri nta mbaraga afite kugira ngo agaburire abana, hakwiye kubaho ubufatanye kandi ikibazo cy’uko hari ababyeyi batishyura cyo turakizi, ababyei ntibakwinangira kwishyura keretse batari mu gihugu, nubwo hari abatinda kuyatanga ntabwo bayambura buheri heri, gusa icyo dukora ni ugufatanya n’inzego dusanzwe dukorana kugira ngo ababyeyi bakangurirwe kuzuza inshingano zabo."
Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Ibyo ari byo byose hari icyo amategeko ateganya ku mubyeyi wese utuzuza inshingano, gusa icyo basabwa n’abayobozi b’amashuri ni ugukora amaliste igashyikirizwa za nzego z’ibanze, abafite amadeni mu gihe habaye inama y’ababyeyi bagasomwa bakigishwa kugira ngo basoze inshingano zabo; niba ababyeyi banze gutanga umusanzu wano byanga bikunze abana bazarya nabi, ubwo rero uduke duhari baradusaranganya."
Nubwo twasuye ikigo cya Migeshi gifite abana barenga 1000 hari n’ibindi bigo bahuje ikibazo byo mu karereka Musanze, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko kuba ababyeyi batishyura bishibora gutuma wa mwana atabona amafunguro, yewe ngo hari n’abarya ibiryo bike bitewe n’icyo kibazo gishobora kuzadindiza ireme ry’uburezi.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka (school feeding) igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye. Muri 2014 iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 aho byahise biba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza, aho leta itanga uruhare rwa 60% umubyeyi agatanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro ry’umunyeshuri.





















