Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Hari ikimoteri gituma abana bata ishuri

Thursday 17 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu babyeyi baturiye ikimoteri cy’Akarere ka Musanze, giherereye mu Murenge wa cyuve mu kagari ka Bukinanyana, umudugudu wa Bubandu baravuga ko bahangayikishijwe n’abana birirwa bashakisha icyo kurya mu kimoteri ntibajye ku ishuri.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa cyuve ahashyizwe iki kimoteri cy’Akarere ka Musanze.

Nzabandira Philibert ni umuturage utuye ahegereye iki kimoteri yagize ati: "Ubundi iki kimoteri kuba kiri mu ngo hagati ni kibazo gikomeye ndetse abana urabona ko birirwamo, barimo gutoragura ibyo kurya abandi barimo gushaka ibyuma byo kugurisha kandi bose baba barataye ishuri."

Nyirandolimana Flaziya yagize ati:"Duhora dufite impungenge nyinshi kubera abana birirwa hano kandi abayobozi barabizi; iyo tubabonye tubirukaho n’icupa rikaba ryabakata, ubu twebwe ntacyo twakora hatazitiye, akarere kazadufashe."

Aba babyeyi bakomeza bavuga ko usibye ko cyateza impanuka kinabateza umunuko n’amasazi akaba yabatera uburwayi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Landouard Gahonzire yavuze ko bamaze kubona umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati: "Mu byukuri ni ikibazo tuzi kandi turimo gushakira umuti, iki kimoteri tugiye kucyimurira mu murenge wa Gacaca kandi inyigo yamaze gukorwa. Twabonye ariwo muti urambye wo gukumira abinjirayo mu buryo bworoshye, mu gihe cya vuba tuzaba twagifunze."

Gitifu Gahonzayire akomeza avuga ko bagiye kuvugana kompanyi ishinzwe kumenamo imyanda yitwa( M.ZI company LTD) ko baba barebye uburyo bacunga umutekano w’iki kimoteri mu buryo bwihariye.

Iyo ugeze kuri iki kimoteri ubona ko kiri hagati mu ngo z’abaturage ndetse usanga abana benshi buzuyemo bashakishamo ibyo kurya mu myanda, mu gihe nanone abagikoramo nta buryo bwo kwirinda baba bafite bujyanye no kwipfuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru