Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu Karere ka Musanze hamwe na hamwe na hakomeje kugaragara amarerero ECDs yubatswe yo gufasha abana kuva mu mirire mibi ariko haribazwa impamvu adakora nkuko bikwiye ndetse benshi bakabifata nk’intandaro y’ikibazo cy’imirire mibi mu bana ibatera no kugwingira.
Ni kimwe mu bibazo byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gucamusi cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022, ikiganiro cyahuje abayobozi b’akarere n’abanyamakuru.
Hirya no hino mu mirenge igize aka karere usanga harubatswe amarerero ariko bigoranye ko wasanga harimo abana mu gihe ababyeyi mu gihe ababyeyi bavuga ko batazi imikorere yayo.
Mukamana wo mu murenge wa Musanze yagize ati" Ntabwo tujyayo buri munsi, baduhamagara rimwe na rimwe kandi abana bacu baracyari mu mirire mibi. Aya marero akoze buri munsi byadufasha cyane rwose."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle yavuze ko imyumvire y’ababyeyi ari yo ikiri ikibazo ku bijyanye no kugana ayo marerero akaba ariho ahera asaba ubufatanye n’ubukangurambaga bwa buri wese.
Kamanzi Axelle yagize ati, "Iki kibazo cyo turagifite hano muri Musanze ariko turasaba ubufatanye bwanyu nk’itangazamakuru kugira ngo mudufashe ababyeyi babashe kumva neza akamaro k’aya marerero, ECDs."
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no Kurengera umwana, Nadine Umutoni Gatsinzi aherutse gukomoza kuri iki kibazo mu nama yagiranye n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku kijyanye no kuba aya marero adakora.
Yavuze ko bibabaje kubona hamwe na hamwe abana baza muri aya marero rimwe mu kwezi kandi byibuze bagomba kuzamo buri gihe.
Nadine Umutoni Gatsinzi yagize ati, "Birababaje kubona amarero yarubatswe ariko ukaba usanga abana batayajyamo, ndetse bikaba bishobora no kuba intandaro y’ikibazo cy’imirire mibi ikomeje kugaragara muri aka karere ka Musanze."
Kugeza ubu ikibazo cy’imirire mibi mu bana gihangayikishije Leta y’u Rwanda. Akarere ka Musanze ko gafite 41% by’abana bari mu mirire mibi.

















