Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mukamana olive w’imyaka 26 uboneka mu murenge wa Kinigi aravuga ko hagiye gushira hafi imyaka ibiri asembera atagira aho gikinga umusaya, none arasaba ko Leta yagira icyo imufasha akabona aho kuraza urubyaro rwe nawe ubwe.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Kinigi yasanze hari umuturage wari umaze gusohorwa mu biro by’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kinigi (Affaire social) arimo kurira, abajijwe impamvu avuga ko arambiwe guhora arara ahageze atagira aho kuba, akirengagizwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Mukamana Olive yagize ati "Natahutse mvuye muri Congo binyuze muri (HCNR), ubwo naraje nsanga Data umbyara atakibaho, nza mfite uyu mwana mubona, ni uwo nabyariye muri Congo; ubu ndara hanze, aho ngeze bakankubita, ubu ndasaba aho gukinga umusaya."
Uyu muturage akomeza agira ati, "Ikibazo cyanjye maze umwaka n’igice nkigejeje ku bayobozi barimo Mudugudu wa Kaguhu, na Gitifu w’akagari ka Bisate ariko ntacyo bigeze bamfasha, niyo mpamvu naje hano ku murenge kubaza uburengenzira bwanjye."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cy’uyu muturage maze Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kinigi yanga kuganira n’itangazamakuru kugeza ubwo twamuvugishije kuri telefone ngendanwa nabwo ntibigire icyo bitanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yatubwiye ko ikibazo cy’uyu muturage bakizi kandi mu minsi mike bazaba bamushakiye aho kuba.
Twagirimana Innocent yagize ati "Uwo muturage Mukamana olive ikibazo cye turakizi, ikibazo cye turagikurikirana cyane ko dufite n’abandi tugomba kubakira."
Mamaurwagasabo izakomeza ibakurikiranire ikibazo cy’uyu muturage tukazabamenyesha igihe kizaba cyakemutse.















