Hari utugari two mu mireye ya Rwaza na Gataraga yo mu karere ka Musanze tugiye kumara imyana ine nta banyamabanga nshingwabikorwa (ES) bazwi nka GITIFU bafite, bikaba bidindiza imitangire myiza ya serivisi.
Utwo ni utugari twa Bumara ko mu murenge wa Rwaza n’akagari ka Mudakama ko mu murenge wa Gataraga.
Bamwe mu batuye muri utwo tugari baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bifuza ko ubuyobozi bwabashakira abayobozi ngo kuko basiragira ku kagari bakabura ubaha serivisi.
Habarugira Jean Pierre yagize ati: "Tumanze imyaka irenga ine hano mu kagari ka Bumara nta Gitifu dufite, na mbere umuyobozi wese uje ntabwo ahamara kabiri, bitugiraho ingaruka kuko turaza tugasanga rimwe na rimwe Sedo (ushinzwe iterambere) yagiye mu nama bityo tukabura umuyobozi uduha serivisi, turasaba ubuyobozi ko bwadushakira umuyobozi."
Undi muturage witwa Ngirinshuti Emmanuel nawe yagize ati: "Kuba tudafite Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ni ikibazo gikomeye, duhora tubisaba ariko twabuze umuyobozi hano mu kagari ka Bumara bari batwijeje ko uyu mwaka uzarangira dufite umuyobozi ariko reba aho igihe kigeze."
Kayitesi Vivine wo mu Kagari ka Mudakama mu murenge wa Gataraga yagize ati: "Hano muri Mudakama hakora Sedo gusa, imyaka ibiri irashyize, ikindi kibazo muri Gataraga usanga hari akagari gafite nka Sedo katagira gitifu cyangwa ugasanga nko mu kagari ka Rungu hari Gitifu nta sedo, turasaba ubuyobozi ko bwakuzuza inzego mu tugari kugira ngo tujye duhabwa serivisi nziza nta gusiragira kubera ko twabuze umuyobozi."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald yavuze ko abayobozi bamaze gukora ibizamini, ngo mu byumweru bibiri gusa utu tugari tuzabona abayobozi.
Yagize ati: "Icyo kibazo turakizi nibyo koko hari utugari tumaze igihe tutagira abayobozi, ariko icyo nabwira abaturage ni uko bakwihangana kuko abayobozi bamaze gukora ikizamini cyanditse ku buryo mu byumweru bibiri gusa abayobozi bazaba babagezeho."
Aba baturage bavuga ko kutagira inzego zuzuye mu tugari twabo bidindiza imitangire myiza ya serivisi akaba ariho bahera basaba ko bahabwa abayobozi vuba bishoboka.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















