Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Hatangijwe amahugurwa ku itegeko mpuzamahanga ry’uburengazira bwa muntu

Monday 4 November 2024
    Yasomwe na


Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya (Rwanda Peace Academy )giherereye mu karere ka Musanze hatangiriye amahugurwa y’abasirikare, abapolisi n’abasivile, bagiye kwiga ku itegeko mpuzamahanga rijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ni amahugurwa agiye gutangirwa mu kigo giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, yitabiriwe n’Abasirikare 10, Abapolisi 10 n’abasivile 10, bose hamwe bakaba 30.

Abitabiriye aya mahugurwa baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko biteguye kunguka byinshi byiyongera kubyo bari basanzwe bazi ku burenganzira bw’ikiremwa muntu.

Mu bapolisi, CIP Janvier Nzabakurana yagize ati: "Aya mahugurwa azadufasha kwiga ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu; buri wese ubwo burenganzira arabukenye, yaba umwana, umugore, umugabo bose barabukeneye, niyo mpamvu nk’umupolisi natwe dufite inshingano zo kubungabunga uburenganzira bwa muntu kandi umuntu wese ugihumeka aba akeneye ubwo burenganzira."

Mu bajya mu butumwa bwa Loni haba harimo n’abapolisi

Maj. Grace Manzi akorera mu Ngabo zirwanira mu kirere muri RDF yagize ati: "Twaje muri aya mahugurwa kugira ngo twongere ubumenyi tuzakoresha tugeze aho tuzaba tugiye gukorera mu butumwa bw’amahoro, aya mahugurwa ajyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Icyo niteze nuko tuzongera icyo bita uburenganzira bwa muntu, kugira ngo nitujya muri misiyo ya Loni (UN) tuzakoreshe ubu bumenyi tubungabunga ndetse twubahiriza uburenganzirabwamuntu, kandi tuzi ko mu gihe cy’intambara abagore n’abana baba bari mu kaga,."

Maj Grace Manzi yakomeje agira ati: "Iri tegeko ry’uburenganzira bwa muntu, ni ukumva ko buri muntu wese muri UN aba afite uburenganzira busesuye, cyane nkatwe nk’Ingabo kubera ko dukorana n’abasivile, dukorana n’ibindi bihugu, buri wese aba agomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu."

Iribagiza Ange, ni umwe mu basivile bitabiriye aya mahugurwa yagize ati: "Mu byukuri nejejwe no kuba naje muri aya mahugurwa adufasha gusobanukirwa byimbitse uburenganzira bwa muntu kubwo nari nsanzwe mfite, kuko hari igihe biba ngombwa ko abasivile nabo bajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino bizadufasha, uburyo umusivile yaba azi uburenganzira bwe, n’uburyo yabana n’abandi muri sosiyete, kandi kwicarana n’Ingabo na Polisi ni iby’agaciro gakomeye bituma wumva ushize amanga n’ubwoba, hanyuma ugafatanya nabo kubungabunga uburenganzira bwa muntu."

Lt Gen (Rtd) Dr Dennis Gyllensporre ukomoka mu gihugu cya Suwede ndetse yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo za MINUSMA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Mali from 2013 to 2023 ) yaboneyeho kugaragariza abitabiriye aya mahugurwa ibitabo bibiri yanditse, kimwe yakise "Military Diplomacy", Ikindi cyitwa "Military Peacekeeping Mediation", byombi bikubiyemo ingingo zirebana no kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye (UN Peacekeeping).

Aya mahugurwa yatangiye uyu munsi tariki ya 04 Ugushyingo 2024 azasozwa tariki ya 07 Ugushyingo-Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya Rwanda Peace Academy.

Abasirikare, abapolisi n’abasivile bose bakenererwa mu butumwa bwa Loni

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru