Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nk’abayoboke ba PDI dukwiye gusigasira ibyagezweho- Sheikh Mussa Fazil Harerimana

Wednesday 10 July 2024
    Yasomwe na


Umuyobozi w’ishyaka ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Mussa Fazil HARERIMANA yabwiye abaturage bo mu karere ka Musanze ko iri shyaka rizakomeza gusigasira ibyagezweho n’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Kuri uyu wa gatatu taliki 10 Nyakanga 2024 abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero ( PDI) bakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida Depite mu karere ka Musanze aho bongeye gushimangira ko bazakomeza gushimangira ibyagezweho.

Ishyaka rya PDI ryiyamamarije mu kagari ka Mpenge, mu murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze aho iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango bo muri iri shyaka ndetse n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi.

NISHIMWE Hamidha umuyoboke w’ishyaka rya PDI mu buhamya yatanze yatangiye ashimira Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME w’ishyaka rya FPR Inkotanyi kubera ibyiza byinshi uyu muryango wagejeje ku baturage.

Yagize ati: "Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 umugore ntiyahabwaga ijambo ariko u Rwanda rumaze kubohorwa umugore yahawe agaciro, ubu aragaragaza ibyo ashoboye."

Yakomeje agira ati: "Nyakubwa Paul KAGAME yegereje abana amashuri ndetse abana bakaba biga batavunitse harimo no gufatira ifunguro ku ishuri ndetse no guca nyakatsi nakotsi kayo, ubu rero nk’abayoboke ba PDI tugomba gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho byose rubikesha umukandida wa RPF Inkotanyi."

Umuyobozi w’ishyaka rya PDI Mussa Fazzil HARERIMANA yijeje abaturage ba Musanze ko nibatora abakandida depite ba (PDI) ibitaragenze neza kubera icyorezo cya covid-19 bizanozwa.

Yagize ati: "Nimutora abakandida depite ba PDI bagasubira mu nteko ishingamategeko bazakemurira abatuye akarere ka musanze ibitaragenze neza kubera icyorezo cya covid-19, ndetse n’amikoro atarabonetse harimo imiyoborere myiza, amazi, amashanyarazi, amashuri ndetse n’amavuriro byise bizagerwaho".

Yasoje ashimira umukandida wa FPR Inkotanyi kubera ubumwe n’ubwiyunge yagejeje ku banyarwanda yemeza ko ntawuzaza kubusenya.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru