Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude.
Mu Karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi na Nyange n’uwa Gahunga mu karere ka Burera munsi ya pariki y’Ibirunga abaturage batunguwe n’ibisasu bigera kuri 4 byatewe ku butaka bw’u Randa ahagana saa 10h00’ z’amanywa.
Ni ibisasu byaturutse ku mirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC ifatanyije na MONUSCO, Mai Mai na FDLR yagize ingaruka ku mutekano wa Kinigi, ahamaze kugwa ibisasu 4 byangije ibikorwa remezo by’u Rwanda ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abaturage bakomerekejwe n’ibi bisasu.
Ni imirwano ikomeje mu duce twa Bunagana, Tshengerero, Rwankuba no mu bice bya Tshanzu na Runyoni ndetse benshi bakaba bari bikanze ko iyo miryano iri kubera mu Rwanda ahubwo bakaba barimo kohereza ibyo bisasu ku butaka bw’u Rwanda, ku mbizi z’u Rwanda na Congo kuri pariki.
Amakuru dukesha Rwandatribune ngo Niko iyi mirwana iri Kubera mu gace ka Rwankuba, ivuga ko ingabo za FARDC zambariye urugamba zifatanyije n’imitwe ya FDLR, CMC NYATURA, APCLS na Mai Mai Guidon, zitera ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu kuva mu masaha ya saa moya za mu gitondo ndetse byagize n’ingaruka zikomeye ku Rwanda .
Amakuru ikinyamakuru mamaurwagasabo yamenye ku mvano y’ibyo bisasu ni uko byagiye birenga ishyamba ry’ibirunga bikagawa mu Rwanda.
Amakuru dukesha abaturage baturiye ishyamba ni uko ibyo ibisasu byaguye mu Kinigi mu kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi mu masambu y’abaturage, mu gihe ibindi bisasu byarashwe ku isaha ya saa 9h59’ kimwe cyaguye hejuru y’iduka riherereye mu isoko rya Kinigi kigakomeretsa umuturage umwe, mu gihe abandi birutse bahunga bava mu mujyi wa Musanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabye abaturage kuguma mu ngo kuko umutekano wabo urinzwe, ko batagomba kugira impungenge.
Mu itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyemeje aya makuru ndetse kivuga ko benshi mu baturage bakomerekejwe n’ibi bisasu ndetse bikangiriza n’imitungo yabo.
Ku ruhande rw’ingabo za FDRC ntacyo buravuga kuri ibyo bisasu bikomeje guterwa mu murenge wa Kinigi, cyane ko bamwe mu baturage batinye gusubira mu ngo zabo.















