Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Icyanya cyahariwe inganda cyahindutse urwuri

Friday 23 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze bibaza igihe inganda zikorera hagati mu ngo z’abaturage zizimukira aho zagenewe, icyanya zahariwe cyahindutse urwuri rw’inka z’aborozi.

Kugeza ubu agace kahariwe inganda mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi, harimo uruganda rumwe rukumbi mu gihe ahandi hose hahinduwe inzuri z’ubworozi bw’inka.

Ni mu gihe kandi muri aka karere ugisanga hari inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku biribwa ndetse n’izindi zisya amabuye ziri hagati mu ngo z’abaturage ku buryo hari n’abakunze kuzinenga kubabangamira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2022 Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko kuba aka gace kahariwe inganda, igice kinini gikorerwamo ubworozi ari uko babaye bahatije aborozi.

Yagize ati: "Twabuze ubushobozi bwo gushyiramo ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, kuko twasanze ingengo y’imari yo kubikora iremeye bityo dufata gahunda yo kuba tuhatije aborozi kugira ngo babe bahakorera. Tugenda tubaha amezi atatu mu gihe tutarabona ubushobozi, turacyakomeza kuvugana n’abashoramari."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inka zirimo ari muri bwa buryo bwo kureba ko haba hakoreshwa kuko ubwatsi burimo kugira ngo habayazwe umusaruro, kugira ngo ubutaka bukomeze bukoreshwe.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuwa 25 Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Musanze hazubakwa icyanya cy’inganda kiri ku buso bwa hegitari 167 hakazakorerwamo n’inganda zari zisanzwe zikorera muri Musanze no mu tundi turere tuyegereye.

Iki cyanya cyahariwe inganda kiramutse gikoze neza nkuko bikwiye abaturiye akarere ka Musanze no mu nkengero babona amahirwe yo guhabwa imirimo itandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru