Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Ikibazo cy’abana b’inzererezi mu mugi gikomeje gufata indi ntera

Friday 23 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Iyo winjiye mu Mujyi wa Musanze, mubyo amaso yawe akwakiriza birimo n’abana b’inzerezi bazwi nka (Marine) bafite hagati y’imyaka 7 na 15.

Usanga barimo kunywa ibiyobyabwenge ku manywa y’ihangu. Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga bwo kurerera abana bose mu miryango.

Bamwe mubo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasanze muri gare ya Musanze bari bafite inzoga, izi zizwi nk’’ikorano mu icupa barimo kuyinywa, gusa ntibyakunze ko bagira icyo bamutangariza kuko usanga bavuga amagambo ateye isoni ndetse bakunze no guterana amabuye.

Iki ni kimwe mu bibazo byabajijwe Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, yemera ko gihari kandi bari kuba benshi mu mujyi wa Musanze gusa avuga ko bava mu miryango ifite amakimbirane aba ari hagati y’ababyeyi.

Yagize ati: "Ikibazo cy’abana bo mu mihanda kirahari, gusa igisubizo kirambye turimo gushakisha ni ikibatera kuza hano muri uyu mujyi kuko kubatoragura gusa bakajya kugororwa ntabwo aricyo gisubizo kirambye, ariko dukomeje no kureba ya makimbirane aba ari mu miryango atuma wa mwana ava mu muryango, kandi abana bakwiye kurererwa mu muryango."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye mu nzego zose.

Yagize ati: "Yego nibyo, abo bana dukwiye kubafata tukabagororora igihe gito ariko hakwiye kubaho n’ubukangurambaga ku babyeyi bakamenya ishingano zabo zo kurera kugira ngo tuzabone cya gisubizo kirambye kuri aba bana."

Umuyobozi muri Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’AmajyaruguruNtara, (SP) Alex Ndayisenga, yasabye uruhare rwa buri wese mu guhangana n’iki kibazo cy’abana b’inzererezi bakomeje kugaragara mu mujyi wa Musanze.

Yagize ati: "Ubufatanye n’ingombwa kandi ababyeyi bakwiye gufata inshingano zabo mu kurera umwana neza, kuko ntabwo ari igikorwa kireba inzego z’umutekano gusa ahubwo buri nwese ni inshingano ze; kubakura mu muhanda ni kimwe ariko bikajyana no kubona igisubizo kirambye.’

Umujyi wa Musanze, ukomeje kuzamuka cyane mu iterambere ndetse ni akarere k’ubukerarugendo ariko usanga aba bana biswe (Marine) barimo kunywa cole, inzoga, urumogi, itabi n’ibindi biyobyabwenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru