Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Imiryango ibitse abafite ubumuga yasabwe ku bagaragaza

Sunday 4 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Ingo zo mu karere ka Musanze zifite abantu bafite ubumuga zasabwe kubagaragaza, bibutswa ko nabo bafite uburenganzira bwo kubaho ntibahezwe mu iterambere.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Musanze, Mukanyandwi Pelagie ubwo yifafatanyaga n’abantu bafite ubumuga, nk’intumwa ya karere.

Hari mu muhango wo hizihizwa umunsi ngaruka mwaka w’abantu bafite ubumuga uba 03 Ukuboza. Kuri iyi nshuri yari ku nsanganyamatsiko igira iti: "Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza."

Mukanyandwi yagize ati: "Uyu munsi buriwese azirikane agaciro akwiye guha umuntu ufite ubumuga, amufate neza amurinde kwiheba, amurinde kwigunga; ntabwo dushaka ko bakomeza kwigunga, kuko bamwe mu bantu bafite abana bavukanye ubumuga usanga babaheza ntibabashyire mu ishuri, ntibabasohora ngo baganira n’abandi, bakabaheza mu bikari."

Intumwa y’akarere yakomeje ababwira ko imiryango ifite abantu bafite ubumuga ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu guharanira uburenganzira bwabo.

Yagize ati: "Kuri uyu munsi nanone rero tugomba gukuraho inzitizi zose zatuma abafite ubumuga batagera ku iterambere rirambye cyangwa batibona nk’abandi banyarwanda, imiryango yabo niyo igomba gufata iya mbere mu kubagaragaza kugira ngo tumenye uko tubakorera igenamigambi babashe kubona iby’ibanze."

Imwe mu miryango ifite abantu babana n’ubumuga yavuze ko basanze bakwiye guhindura imyumvire kuko umuntu ufite ubumuga nawe ari umuntu nkabandi ushoboye kandi adakwiye guhabwa akato .

Bakweri Esperance ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga yagize ati: "Kugira umwana ufite ubumuga ukamuheza mu rugo ni ukumuhemukira cyane niyo mpamvu dukwiye guhindura imyumvire ya bamwe kuko nk’ababyeyi turacyahura n’imbogamizi; iyo ubyaye umwana ufite ubumuga abaturanyi ni ukukuryanira inzara, bati mujye kureba kwa kanaka umwana babyaye. Rero nawe nk’umubyeyi wabyumva bagatuka ugira ipfunwe, ugafata umwanzuro wo kumuheza mu nzu."

Ntacyabukwita Austin nawe ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yagize ati: "Kera nkatwe abafite ubumuga baduhezaga mu rugo, udashobora kugera aho abandi bari, ugasanda abantu bari kumvugiraho ko ntacyo nshoboye ariko ubu naje aho abandi bari."

Kuri uyu munsi ngaruka mwaka w’abantu bafite ubumuga, ku rwego rwa karere ka Musanze wizihirijwe mu Murenge wa Gacaca, hakozwe ibikorwa bigamije iterambe ry’abafite ubumuga harimo; gutanga inkoni yera ku bafite ubumuga bwo kutabona, gutanga amatungo mafufi ku miryango imwe n’imwe .

Kugeza ubu mu karere ka Musanze, guhera 2012 habarurwa abasaga 6000 bafite imiryango nubwo hateganwa irindi barura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru